URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abanyeshuri biga ubuganga muri Kaminuza y’U Rwanda basuzumye indwara zo mu kanwa abahagororerwa mu Igororero rya Bugesera

Kuwa gatandatu taliki ya 25/03/2023, ku Igororero rya Bugesera, abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga ubuganga, mu ishami ryo kuvura indwara zo mukanwa basuzumye indwara zo mu kanwa bamwe mu bantu bafunzwe n’abagororerwa muri iryo gororero babaha n’imwe mu miti ikoreshwa mu gusukura mu kanwa.

Share this Post

Mbere yo gusuzumwa indwara zandurira mu kanwa Abantu bafunze ndetse n’abagororwa bahawe ikiganiro ku isuku yo mukanwa ndetse n’uburyo yakorwa neza, kuko iyo idakozwe neza itera uburwayi ndetse ubwo burwayi bukaba bwakurikirana n’urupfu, basabwa kwitwararika mubyo bakora byose kuko isuku ari isoko y’ubuzima, kandi amagara aseseka ntayorwe buriwese akwiriye kugira isuku iye.

Muri icyo gikorwa cyo gusuzuma Abagororwa n’Abantu bafunzwe, hasuzumwe abagera kuri 200, basuzumwa indwara zo mukanwa ndetse banahabwa ibikoresho by’isuku bizabafasha kwita ku isuku yo mu kanwa, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’izo ndwara zituruka mu kudakora isuku y’akanwa, bahabwa umuti w’amamenyo n’uburoso bukoreshwa mu gukora isuku yo mu kanwa, ndetse mu basuzumwe basanzemo abagera kuri 87 bafite uburwayi bwo mu kanwa busabwa kwihutishwa kuvuzwa vuba kuko bidakozwe byabateza ibibazo.

Abatanze ubufasha bwo gusuzuma bashimiwe kubwo igikorwa bakoze, banavuga ko ari igikorwa ngarukamwaka ndetse nabo bashimira RCS, kuba yarabemereye ko iki gikorwa gikorerwa mu magororero kuko kireba abanyarwanda bose.

Abantu bafunzwe bahawe ubufasha bwo gusuzumwa indwara zo mukanwa ku Igororero rya Bugesera.
Abasuzumwe bahawe ibikoresho bizabafasha kwirinda indwara zo mu kanwa.
Mbere yo gutangira igikorwa cyo gusuzuma indwara zandurira mu kanwa abanyeshuri babanje kuganirizwa.
No selected post
Contact Form