Ni imikino izakinwa mu matsinda aho amakipe yose yashyizwe mu matsinda ane, itsinda rya mbere rikaba rigizwe namakipe y’Amagororero ya Nyanza, Huye, Nyamagabe na Rusizi, rikaba ryatangiye gukina uyu munsi ku wa 4 kugeza kuwa 5 Kamena 2023, kuri Sitade ya Kamena iherereye mu Karere ka Huye. Itsinda rya kabiri rigizwe n’amakipe y’amagororero ya Muhanga, Nyarugenge, Bugesera n’ikipe y’Icyicaro gikuru cya RCS (RCS HQs), azakina ku wa 11-12 Kamena 2023, kuri sitade ya Bugesera. Itsinda rya gatatu rimo amakipe yo ku magororero ya Musanze, Gicumbi na Rubavu akazakinira kuri sitade ya Musanze taliki ya 18-19 Kamena 2023. Itsinda rya kane rikaba rigizwe n’amakipe y’amagororero ya Rwamagana, Nyagatare, Ngoma n’Ishuri rya RCS akazakinira kuri Sitade ya Ngoma iherereye mu karere ka Ngoma ku wa 25-26 Kamena 2023.
Amakipe azitwara neza mu majonjora nayo azahurira ku mukino wa kimwe cya kabiri ku wa 01 Kamena 2023 harebwa azagera ku mukino wa nyuma uzaba ku wa 8/9 Nyakanga 2023, kuri Sitade ya Bugesera aho ibihembo byose bizatangirwa ku makipe yitwaye neza n’abakinnyi bagaragaje ubuhanga, ikipe yahize izindi ikazahabwa igikombe cy’iri rushanwa.
Siporo ni ingenzi ku buzima bw’umuntu ikaba inafasha mu busabane n’imibanire mu bantu, aho urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwashyize imbaraga muri siporo kugirango Abakozi b’urwego b’umwuga bakomeze kugira ubuzima bwiza, gusabana hagati yabo no gurushaho kongera umusaruro mu kazi kabo.
