Ni amarushanwa yatangiriye mu ntara y’amajyepfo kuri Sitade ya Huye, Umunsi wa mbere w’imikino, wahuje amakipe ari mu itsinda rya mbere ririmo amakipe yaturutse ku magororero ya Huye, Nyanza, Nyamagabe na Rusizi, umusaruro wavuye muri ayo makipe yakinnye, ikipe y’Igororero rya Rusizi yatsinze ibitego iy’Igororero rya Huye ibitego 2 kuri 1, ikipe y’Igororero rya Nyanza itsinda iya Nyamagabe ibitego 2 kuri 1.
Amakipe azaba yaritwaye neza mu majonjora, nayo azahurira muri kimwe cya kabiri tariki ya 01 Kamena 2023, nayo yongere akine harebwa azagera ku mukino wa nyuma, atsinze nayo azahure havemo ikipe izatwara igikombe kizaba cyateguwe ku ikipe izaba yahize izindi, uyu mukino wa nyuma ukazabera kuri sitade ya Bugesera hagati y’itariki 8 na 9 Kamena 2023, aho ni naho hazatangirwa ibihembo byose ku makipe azaba yarahize ayandi ndetse n’abakinnyi bagaragaje ubuhanga.
Intego y’aya marushanwa hagati y’Amagororero, ni uguhuza abakozi bagatoranyamo abakinnyi beza bazi umupira w’amaguru hagatangizwa ikipe y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororora, ikubakwa mu rwego rwo guha agaciro siporo kuko ari ubuzima.

Amakipe azitwara neza azahura ku mukino wa nyuma kuri Sitade ya Bugesera.

Amakipe yo mu itsinda rya mbere yari yabukereye mu marushanwa.