Ni amarushanwa agamije kureba abanyempano Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rufite, bakazabaheraho bashinga ikipe yabo, aho mu mikino y’ijonjora mu itsinda rya mbere yaberaga mu karere ka huye mu ntara y’amajyepfo, amakipe aturutse ku magororero ane ariyo Huye, Nyanza,Nyamagabe na Rusizi yahuye ikipe yitwaye neza ikaba ariyo izagera muri kimwe cya kabiri ndetse abitabiriye ayo majonjora bakaba babonyemo abakinnyi bafite impano bagera ku icyenda nkuko n’ahandi muyandi matsinda bizagenda.
Nkuko byagenze kuri aya makipe azaba yaritwaye neza mu majonjora, nayo azahurira muri kimwe cya kabiri tariki ya 01 Kamena 2023, nayo yongere ahure, hatoranywemo azagera ku mukino wa nyuma, azahurira ku mukino wa nyuma nayo havemo ikipe izatwara igikombe kizaba cyateguwe ku ikipe izaba yahize izindi, uyu mukino wa nyuma ukazabera kuri sitade ya Bugesera hagati y’itariki 8 na 9 Kamena 2023, aho ni naho hazatangirwa ibihembo byose ku makipe azaba yarahize ayandi ndetse n’abakinnyi bagaragaje ubuhanga.
Intego y’aya marushanwa hagati y’Amagororero, ni uguhuza abakozi bagatoranyamo abakinnyi beza bazi umupira w’amaguru hagatangizwa ikipe y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororora, ikubakwa mu rwego rwo guha agaciro siporo kuko ari ubuzima.