Ni Inama yitabiriwe n’Abayobozi bakuru b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, aribo Komiseri Mukuru wa RCS, Komiseri Mukuru wungirije, Abayobozi ba Diviziyo, Umuyobozi w’Ishuri rya RCS, ab’ Amashami n’ ab’ Amagororero. aho yasuzumaga uko umutekano wifashe mu magororero, uko gahunda z’igorora zihagaze nuko zishyirwa mu bikorwa, imyitwarire y’abakozi, imbogamizi bahura nazo, ndetse n’ingamba zo kurushaho kurangiza no kunoza neza inshingano za RCS kinyamwuga.
Inama Mpuzabikorwa ngarukakwezi ya RCS, iba buri kwezi ikitabirwa n’inzego zose za RCS, mu rwego rwo guhuza amakuru barebera hamwe ibitagenda neza no kurushaho kunoza inshingano no gutunganya akazi kinyamwuga.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana yitabiriye inama Mpuzabikorwa ngarukakwezi ya RCS.

Ni Inama yitabirwa n’Inzego zose muri RCS bungurana ibitekerezo kucyateza imbere urwego.

Muri iyi nama harebwa ku bintu bitandukanye ariko hakibandwa ku kunoza akazi kinyamwuga.