URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ku Igororero rya Rubavu hatangijwe ukwezi kwahariwe kwita ku isuku yo mu kanwa

Uyu munsi kuwa 02/05/2023, ku Igororero rya Rubavu habaye igikorwa cyo kutangiza ukwezi kwahariwe isuku yo mu kanwa, ku nsangamatsiko igira iti " turwanye uburwayi bwa menyo tugira isuku yo mu kanwa".

Share this Post

Isuku ni umuco abanyarwanda bamaze kugira uwabo, ariko ahanini usanga bibanda ku bindi bice ntibibande, ku isuku yo mu kanwa kandi iba ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu, kuko hari indwara nyinshi zishobora kundurira mu kanwa, zikaba zagira ingaruka ku buzima bwa muntu ndetse bikaba byanahitana ubuzima bw’uwanduye ubwo burwayi.

Umuyobozi wungirije w’igororero rya Rubavu yagaragaje ko isuku ari umuco ukwiriye kuba uwa buri muntu byumwihariko iyo mu kanwa.

Yagize ati” Mubyukuri buriwese yakabaye aha umwanya isuku yo mu kanwa kuko ari ingenzi cyane nubwo benshi batabyitaho ariko ndasaba buriwese kubigira umuco kuko isuku ari ubuzima kandi ko kwirinda biruta kwivuza.”

Umuyobozi w’ivuriro ry’Igororero rya Rubavu yavuze hari abarwaye amenyo biturutse kukutita ku isuku.

Yagize ati ” Ndababwira ko mu mibare dufite  y’Abagororwa bagera ku 1029, bafite uburwayi bw’amenyo bangana na 12,5%, abanshi bwaturutse ku kutita ku isuku y’amenyo, buri wese ajye agaerageza yite ku isuku y’amanyo ye kubera ko iyo ugize isuku nkeya bishobora no kugukururira ibyago byo kurwara kanseri bigatera urupfu, aho yanababwiye ko service z’ ubuvuzi bw’amenyo zigoye kuko ziboneka ku bitaro gusa.”

Umubare wababonye ubuvuzi kuri uyu munsi ungana na 188 ungana na 16% ariko ubuvuzi bukaba bugikomeza byitezwe ko buzasiga hari benshi bavuwe.

No selected post
Contact Form