URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ku Igororero rya Rubavu abize amasomo ya bibiliya bahawe impamyabumenyi

Uyu munsi kuwa 02/05/2023, ku igororero rya Rubavu habaye umuhango yo gutanga impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere ku bagororwa 86 basoje amahugurwa y’inyigisho za bibiliya ku bufatanye n’umuryango w’uvugabutumwa Send Me International ku bufatanye na prison fellowship.

Share this Post

Amasomo baherewe impamyabumenyi ni ajyanye n’ubumenyi ku nyigisho za bibiliya, aho batangiye ishuri rya bibiliya ari Abanyeshuri 293, abagombaga guhabwa impamyabumenyi ari 209 ariko abazibonye bakaba ari 86 kuko hari abasoje ibihano byabo bagataha, aba bakaba bazagaruka kuzifata mu buyobozi bw’Igororero aho bari buzibabikire mu biro bishinzwe amasomo, uzayikenera akazajya ayihasanga.

Pasiteri Runezeza Nelson, waje uhagarariye umuryango prison fellowship wagize uruhare mu gutanga amahugurwa, yasabye abasoje kutarekera aho kuko amasomo y’ikindi cyiciro akomeje.

Yagize ati” Nubwo musoje amasomo y’icyiciro cya Kabiri ntibivuze ko musoje kwiga bibiliya, hari ikindi cyicyiro gikurikira nacyo kijyanye nizo nyigisho, ndabasaba gukomeza nazo mukazifata kuko uko ugenda wiga izo nyigisho ariko ugenda urushaho gusobanukirwa byinshi mu nzira z’iyobokamana, ndetse ukarushaho gukura mu gakiza no gusobanukirwa neza ibyo urimo.”

Ni umuhango witabiriwe n’umuyobozi w’Igororero wungirije, ushinzwe amasomo, umiryango y’ivugabutumwa itegamiye kuri Leta ariyo Send Me International Ku Bufatanye Na Prison Fellowship.

Abasoje inyigisho za bibiliya ku Igororero rya Rubavu bahawe impamyabumenyi.

Abahawe impamyabumenyi basabwe gukomeza inyigisho z’icyiciro gikurikira kuko birushaho gutuma basobanukirwa bihagije ku nzira z’agakiza.

Abasoje bari bishimiye icyiciro basoje mu nyigisho nziza z’agakiza.

No selected post
Contact Form