Bageze ku Igororero rya Nyanza Umuyobozi w’iryo Gororero SP Remy Ntwari yabasobanuriye imiterere y’iryo gororero, abakozi baryo, inyubako, umusaruro ndetse n’abahagororerwa, aho bafashe umwanya bakazenguruka mu nyubako zitandukanye bareba uko babayeho cyane ahagororerwa abanyapolitike n’Imfungwa za Politike zoherejwe n’umuryango w’abibumbye zaturutse mu Gihugu cya Sierraleone, berekwa uburyo bitabwaho mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu ahabwa ibyo yemerewe ndetse akarusho hakaba haratangiye gahunda yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro ku bantu bakoze ibyaha bakaza gusoza ibihano byabo babategura gusubira mu buzima busanzwe.
DCGP Rose Muhisoni Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, yabwiye Abantu bafunzwe b’Igororero rya Nyanza ko uruzinduko rw’Abazimbabwe rugamije kwigiranaho.
Yagize ati” Uruzinduko rwaba bashyitsi baje gusura Igororero rya Nyanza ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bya RCS, rugamije kwigiranaho mu nzego zitandukanye, ibyo baturushya tukabihanahana natwe ibyo tubarushya tukabibasangiza, murumva ko ari abashyitsi b’umugisha.”
CG Moses Cyril Ngawaite Chihobvu, Komiseri Mukuru w’Amagereza no Kugorora mu Gihugu cya Zimbabwe yashimye uburyo u Rwanda ruha agaciro abaturage barwo ntawe rusize inyuma, abwira abari gukora ibihano byabo ko kuba bariho ari impamvu z’igihe bizarangira bagasubira mu buzima busanzwe.
Yagize ati” Benshi asanga iyo bageze mu igororero bahindura imyitwarire bakumva ko ubuzima burangiye, ndashaka kubabwira ko byose ari ikibazo cy’igihe iyi usoje ibihano byawe ubuzima bukomeza, mukomeze kwihangana ni ejo bundi mugasubira mu buzima busanzwe.”
Nyuma yo gusura aho Abantu bafunzwe baba mu bipangu bitandukanye birimo n’aho Imfungwa za Politiki zaturutse mu Gihugu cya Serraleone boherejwe n’Umuryango w’Abibumbye bakomereje mu Rukari gusura Ingoro y’Amateka y’Abami b’u Rwanda, basobanurirwa Amateka atandukanye yaranze ingoma ya Cyami.







