URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Kuya 8 werurwe 2023 Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora( RCS) rwizihije umunsi mpuzamahanga w’Umugore

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora rwizihirije uyu munsi mukuru mu igororero ry’Abagore rya Ngoma rihereye mu karere ka Ngoma aho hibanzwe ku nsanganyamatsiko igira iti” Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.”

Share this Post

Mu ibi birori byuje imbyino,indirimbo n’ibindi bihangano,byitabiriwe n’abayobozi ba RCS,inzego za Leta,inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa barimo: Foundation DiDe,Interpeace, MOG,Caritas n’abandi bayobozi batandukanye, bagarutse ku kwimakaza no gushishikariza abagore bagororerwa mu igogorero rya Ngoma guhanga udushya n’ikoranabuhanga kuko biteza imbere uburinganire.
Muri ibi birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore kandi, Ubuyobozi bw’iri gororero rya Ngoma bufatanije n’abagore barigororerwamo bamurikiye abari bahari ibikorwa bitandukanye birimo: Guha abana bato amata, kumurika umusaruro ukomoka ku buhinzi bugezweho, ubudozi bw’imyenya n’ibikapu byiza, hasuwe kandi ibyumba by’iburanisha hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga aho abagororwa bagaragaje ko bamaze gukataza mu ikoranabuhanga kuburyo basura bakanisomera dosiye zabo kuri mudasobwa.
SSP Olive MUKANTABANA wari uhagarariye Komiseri mukuru muri ibi birori yabwiye Abagore bagororerwa mu igororero rya Ngoma ko n’ubwo bagonganye n’amategeko, nka ba Mutimawurugo bakwiye guhora bazirikana ko ari ababyeyi b’u Rwanda rw’ejo maze abasaba kurushaho kwitabira guhanga udushya no kwita ku ikoranabuhanga kuko bizabafasha basubiye mu muryango nyarwanda.
Yagize ati” N’ubwo mwagonganye n’amategeko, muri nka ba Mutimawurugo mukwiye guhora muzirikana ko muri ababyeyi “u Rwanda rwejo kandi ndaba kurushaho kwitabira uguhanga udushya no kwita ku ikoranabuhanga kuko bizabafasha msubiye mu muryango Nyarwanda.”
Iyi nama yitabiriwe kandi aba bagore b’abagororwa baganirije kuri gahunda zitandukanye n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma n’uhagarariye DiDe muri iki gikorwa.

ni umunsi mukuru wizihijwe ku magororero yose by’umwihariko kurwego rw’Igihugu muri RCS, wizihirizwa ku Igororero rigororerwamo Abagore rya Ngoma.

Muri uyu muhango habayeho gutanga impano zitandukanye ku bagore bagiye bagaragaza udushya..
Abagore bahabwa umwanya bakisanzura kuri uwo munsi ndetse bakagaragaza amarangamutima mu mivugo.
Ku Igororero rya Ngoma rigororerwaho Abagore abana babana n’ababyeyi babo bahawe amata n’abayobozi batandukanye.
Ni umuhango witabiriwe n’Inzego zitandukanye harimo n’abihayimana.
Ku igororero rya Muhanga naho bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.
Abakozi b’Urwego b’umwuga babagore bakoze neza bagenewe udushimwe dutandukanye.
Nyuma y’ubusabane bagize Abakozi b’Urwego b’Umwuga b’Igororero rya Muhanga bafashe ifoto y’Urwibutso.
No selected post
Contact Form