URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

komiseri Mukuru w’Amagereza no kugorora muri Zimbabwe we n’itsinda rimuherekeje basuye Minisiteri y’umutekano mu Gihugu n’inzundagamurage y’amateka yo guhagarika Jenoside

Nyuma yuko ku munsi w’ejo taliki ya 06 werurwe 2023, itsinda ry’abantu bane baturutse mu Gihugu cya Zimbabwe basuye Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ku cyicyaro Gikuru, bakaganira n’Abuyobozi b’uru rwego, uyumunsi basuye Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, bakirwa n’Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri Sesonga Benjamin basobanurirwa inshingano z’iyi Minisiteri, ifite ibigo bibiri ireberera aribyo RCS na Polisi, basobanurirwa imikorere n’inshingano za buri kigo bakomereza urunduko rwabo ku nzundangamurage y’Amateka yo guhagarika Jenoside.

Share this Post

Mubyo basobanuriwe babwiwe ko, RCS ifite inshingano zo kwita kubakoze ibyaha bategurwa gusubira mu buzima busazwe barabaye abaturage beza, ni inshingano Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rumaze guteramo imbere kuko hari byinshi bamaze kugeraho mu kwita ku bantu baba barakoze ibyaha babategura gusubira mu buzima busanzwe, nkaho uwakoze icyaha yigishwa imyuga n’ubumenyingiro, kwiga amasomo atandukanye harimo nko gusoma no kwandika bibafasha kuba bakwiga andi masomo menshi ku bantu baba bataragize amahirwe yo kujya mu Ishuri.

Nyuma y’ibiganiro byiza byaranzwe no kungurana ibitekerezo abashyitsi batururtse mu Gihugu cya Zimbabwe basuye Ambasade yabo bakomereza ku nzundangamurage y’Amateka yo Guhagarika Jenoside bakorwa ku mutima n’ubutwari n’umutima ukomeye waranze Abasirikare b’inkotanyi mu bihe byari bigoye abantu barataye ubumuntu, ariko bo bagaharanira kurokora inzirakarengane zicwaga zirizira ubwoko zigakorerwaga Jenoside bikaba ngombwa ko ihagarikwa, Igihugu cy’u Rwanda kikaba gifite iterambere ryivugira.

Komiseri mukuru w’amagereza no kugorora muri Zimbabwe, CG Moses Cyril Ngawaite Chihobvu uyuboye iryo tsinda yavuze ko yakozwe ku mutima n’ubutwari bwaranze ingabo za RPA kugirango zibashe guhagarika Jenoside yakorerwaga ubwoko bw’Abatutsi.

Yagize ati” Birababaje ariko nanone ni irindi somo tugomba kwigira ku basirikare ba RPA ,byari ibihe bigoye bisaba ubutwari, kwitanga kwihangana n’umutima ukomeye, ubutwari bwaranze ingabo za RPA ntacyo wabugereranya nabwo, ariko bwashibutsemo imbuto nzima ubu Igihugu gifite iterambere ryivugira, ibi twakabaye tubikuramo isomo rikomeye cyane ryo guha umuntu wese wambaye umubiri agaciro nkako nawe ufite, iribyo bizatuma turushaho kwiyubaka cyane ku rubyiruko rw’ejo hazaza.”

Yongeye kandi gushima Leta y’u Rwanda uburyo yita ku bantu bakoze ibyaha, bagahabwa ubumenyi mu rwego rwo kubategura gusubira mu buzima busanzwe ko ari ibintu by’ingenzi kuko bifasha umuntu usoje ibihano kwibeshaho aho kuba umutwaro ku Gihugu.

Batemberejwe inzundangamurage y’Amateka yo guhagarika Jenoside basobanurirwa uko ingabo za RPA zagize ubutwari bukomeye bikarangira zihagaritsi Jenoside.
Basobanuriwe uko RPA yagerageje ibishoboka kugirango ihagarike ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ariko bikarangira babigezeho.
Aha basobanurirwaga ubutwari bw’Inkotanyi aho bahanganye n’ibitero bikomeye kandi bo badafite ibikoresho bihagije ariko bikarangira intego bayigezeho.
Aha berekwaga uko urugamba rwategurwaga barushushanya ku butaka kugira ngo babashe guhangana n’umwanzi.
Nyuma yo gusura Inzundangamurage y’Amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habayeho gufata ifoto y’urwibutso.
No selected post
Contact Form