URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakozi b’Umwuga b’Igororero rya Ngoma bifatanyije n’abadi bakora umuganda rusange

Uyumunsi kuwa 25/03/2023 abakozi b'igororero ry'abagore rya Ngoma bifatanyije n’abandi baturage b’ Akarere ka Ngoma mu muganda rusange soza ukwezi, wabereye mu murenge wa Kibungo, Akagali ka Cyasemakamba, umudugudu wa Rubimba, witabirirwa n'inzego z'umutekano arizo RCS, RDF na RNP n'umuyobozi w'umurenge wa kibungo hamwe n'abaturage b’uwo murenge.

Share this Post

Mu bikorwa byakozwe harimo gutunganya umuhanda ureshya n’ibirometero 2km, wari  warangijwe n’imvura ukaba wari ukenewe gusanwa, ibi bikaba byakozwe nkuko bimaze kumenyerwa ko umuganda rusange ari uburyo bumwe igihugu cyishatsemo ibisubizo, buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi buri munyarwanda wese ategetaswe kwitabira igikorwa cy’umuganda rusange aho hasanwa imihanda, bakubakira abatishoboye, bakubaka ibiraro ndetse n’ibindi biba bikeneye ingengo y’imari ndende, bigakorwa  ntamafaranga ashowemo ariko bigahabwa agaciro mu mafaranga.

Nyuma y’umuganda abayobozi bafashe umwanya baganiriza abaturage kuri gahunda yo gukunda isuku buri munyarwanda wese, akagira uwo muco w’ isuku n’isukura, kuko isuku ari isoko y’ubuzima, babwirwa ko iyo isuku ibuze nta buzima, baganirizwa kandi ku kamaro ka gutanga mituelle de sante no gutanga ubutumwa bujyanye n’ingamba zo kwivana mubukene ndetse bagaragarizwa  gahunda ijyanye no kwibuka ku nshuro ya 29 Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 tugiye kwinjiramo, basabwa kuzitwara neza muri ibyo bihe, ndetse kurwego rw’ Igororero ry’abagore rya Ngoma naho habayeho kwitabira  igikorwa cy’ umuganda hasiburwa imiringote ndetse no gucukura imiryanyasuri.

Umuganda rusange ukorwa na buriwese mu gihugu kuko nta gikorwa na kimwe kiba cyemewe mbere ya saa sita umuganda utararangira dore ko n’umukuru w’Igihugu akenshi awitabira iyo adafite gahunda zituma ataboneka murwego rwo kuwuha agaciro.

Bahanze umuhanda ureshya na kilometero ebyiri wari warangijwe n’imvura.
Ni umuganda witabiriwe n’inzego zitandukanye z’umutekano ndetse n’abaturage.
No selected post
Contact Form