URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ku Igororero rya Nyamagabe Rotary na Juste page batanze inkunga y’imashini zidoda ku bagore bahagororerwa

Ibigo bitegamiye kuri Leta aribyo Rotary na Juste page ibinyujije mu mushinga Integrated Children Post Prison Organisation(ICPO), uyumunsi taliki ya 24 Werurwe 2023, batanze imashini 10 zidoda ku bagore bagororerwa ku Igororero rya Nyamagabe, bazifashisha mu mwuga w’ubudozi biga uzanabateza imbere basoje ibihano byabo.

Share this Post

Igororero rya Nyamagabe rigororerwamo Abagore bafunzwe bakoze ibyaha bitandukanye, iyo abagore ndetse n’abandi bantu bakoze ibyaha bageze igororero bagira umwanya wo kubanza kubaganiriza bakabereka ko kuba barakoze icyaha bakiri abanyarwanda kandi gahunda zo kubitaho zigikomeje, aho bafata igihe bakigishwa imyuga itandukanye izabafasha kwibeshaho basoje ibihano, irimo, kudoda, gutunganya imisatsi, ubwubatsi, gusudira, ubukanishi, gukora amazi ndetse no gukora amashanyarazi, ni muri urwo rwego izi mashini zidoda zatanzwe zizafasha abagore bafunzwe bakoze ibyaha kuzigiraho umwuga wo kudoda kuko uzabafasha bosoje ibihano.

Igikorwa cyo gutanga izi mashini zidoda kitabiriwe n’itsinda ryari riyobowe na Dr Habyarimana Jean umuyobozi wa Rotary na Madam Furaha Delphine wa ICPO,aho bavuze ko izo mashini zikazafasha abagororwa b’abagore bagororerwa ku Igororero rya Nyamagabe kongera ubumenyi biga umwuga w’ubudozi uzabafasha kwiteza imbere igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe, bakaziteza imbere n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Guha ubumenyi umuntu Ufunzwe wakoze icyaha bikaba ngombwa ko ajya mu Igororero gusorezayo ibihano, biri muri gahunda Leta yihaye yo kugorora uwagonganye n’amategeko akazasubira mu buzima busanzwe hari icyo azimarira akakimarira n’umuryango.

Izi mashini zizafasha Abagore bagororerwa mu Igororero rya Nyamagabe kurushaho kunoza umwuga w’ubudozi biga.
Babwiwe ko umwuga bigira mu igororero uzabafasha kwiteza imbere basoje ibihano by’ibyaha bakoze.
Rotary iri mu bateye inkunga y’imashini zidoda abagore b’Igororero rya Nyamagabe.
No selected post
Contact Form