URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

DIDE yatanze Amahugurwa mvura nkuvure mu Igororero ry’abana rya Nyagatare

Kuva Taliki ya 27/03/2023 kugeza kuwa 31/03/2023 mu igororero ry’Abana rya Nyagatare, habereye amahugurwa y’abayoborabiganiro mu matsinda y’uruvugiro, isanamitima na mvura nkuvure yatangwaga yatanzwe n’umuryango utegamiye kuri Leta Foundation DIDE.

Share this Post

Ni amahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’igororero ra Nyagatare, SP Donatha Mukankuranga,  aho ku munsi wambere uwatangije ibiganiro ari Habarugira Angeline, avuga ko ayitezemo impiduka.

Yagize ati” twiteze impinduka muri aya mahugurwa zifatika kuko ari amahugurwa agamije gufasha abanda mu matsinda hagamije mu guhindura abandi batayitabiriye, nkaba nsaba abayitabiriye kuyakurikira neza, kugirango bazabashe gufasha abandi bagenzi babo batabashije kuyitabira.”

Ni amahugurwa ahuriwemo n’ibigo bitanga inyigisho z’isanamitima birimo Ushinzwe Prison Fellowship na Foundation DIDE, yitabiriwe n’Abagororwa icyenda barimo abagore 3 n’abagabo 6 hakiyongeraho Abakozi b’umwuga b’Urwego 2 b’Igororero rya Nyagatare aribo ishinzwe imibereho myiza ndetse n’ushinzwe amasomo, akaba yaramaze iminsi itanu bahugurwa uburyo ibiganiro mu matsinda ari ingenzi mu guhindura imitekerereze ya bamwe biciye mu biganiro hagamije komorana ibikomere biciye muri gahunda ya Mvura nkuvure.

Ndizeye Benjamin yafashe ijambo maze avuga ko mu buzima yanyuzemo yabanye n’abantu bafite ihungabana batewe n’ingaruka za Genoside yakorewe abatutsi muwa1994 ariko kubera ibiganiro bakaba barakize ibikomere.

Yagize ati” mbere byari bigoye nta bumenyi buhagije kuri gahunda ya Mvura nkuvure twari dufite, aho twayimenyeye, byaradufashije cyane kuko ari gahunda ituma abantu bakira ibikomere bari bafite mu mitima yabo, bakubaka imibanire myiza kandi bagashobora kongera kwiyubaka, muri iki gihe uburwayi bwo mu mutwe buri ku kigero kiri hejuru, aho usanga mu bantu 5, umwe aba afite uburwayi bwo mu mutwe, gahunda ya Mvura nkuvure  ni uburyo bumwe igihugu cyahisemo mu guhangana n’icyo kibazo kandi byatanze umusaruro.”

Umuyobozi w’igororero rya Nyagatare, SP Donatha Mukankuranga, yavuze ko mvura nkuvure yatanze  umusaruro kuko abana bari bafite ibibazo byo mu mutwe ubona ko yabafashije cyane.

Yagize ati” Hari abana bafunze bari bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mutwe, ariko kuva mvura nkuvure yatangira bagatangira kubegera bakaganirizwa ubona ko twatangiye kubona umusaruro ushimishije kandi ntabwo ari mu Igororero rya Nyagatare gusa no kuyandi Magororero byatanze umusaruro ufatika kuko benshi bitangira ubuhamya uko Mvura nkuvure yabagiriye umumaro bakagenda bakira ibikomere biciye mu biganiro mu matsinda, turashimira imiryango yiyemeje gufasha abanyarwanda gukira ibikomere kandi turabizeza ko umusanzu wanyu ari itafari rikomeye mu kubaka Igihugu.”

Mvura nkuvure ni ibiganiro bikorwa mu matsinda abayarimo bakaganira ku bibazo bafite bakabohokerana mu rwego rwo gukira ibikomere by’ibintu biba byarababayeho, bikabafasha kubana n’abandi mu mahoro.

Mvura nkuvure ikorwa mu matsinda hagamijwe komorana ibikomere

Abari mu matsinda buri wese bisanzuranaho bakaganira buriwese akabohokera mugenzi we.

No selected post
Contact Form