URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mu masezerano 10 y’ubufatanye n’imikoranire U Rwanda rwasinyanye na Kenya harimo nay’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora

Tariki ya 04 Mata 2023, u Rwanda na Kenya basinyanye amasezerano 10 y’ubufatanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, ayo masezerano agamije ubufatanye mu ngeri zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, imikoranire muri serivise z’igorora ndetse n’izindi nzego, aho ibihugu byombi biyitezemo ko aya masezerano azatuma hari byinshi azasiga ahinduye.

Share this Post

Muri uru ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri Perezida William Ruto, ari kugirira mu Rwanda rusize hasinywe  amasezerano atandukanye ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu bijyanye no kugorora, ajyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi, ajyanye n’ikoranabuhanga, ajyanye n’ubuzima, ajyanye n’urubyiruko n’ayo guteza imbere amakoperative hamwe n’izindi ngeri zitandukanye, azafasha ibihugu byombi kugenda byungukiranaho byinshi mu mikoranire ndetse no kwagura umubano.

Aya masezerano yasinywe azafasha impande zombi mu kurushaho kwigiranaho icyo Igihugu kimwe kirusha ikindi bityo kigisangize ubwo bumenyi, nk’aho mu magororero yo mu Rwanda bageze kure mu kurengera ibidukikije hakoreshwa Biogaz nta nkwi zigikoreshwa.

 Amasezerano yasinywe harimo nay’uy’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora

Nyuma y’isinywa ry’amasezerano habayeho gufata ifoto y’urwibutso.

No selected post
Contact Form