URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Uko icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi cyatangiye muri RCS

Nkuko bimaze kumenyerwa buri mwaka muri Mata taliki 7 ni ukwezi hagomba kubamo umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ni ibihe bitari byoroshe kuko mu gihe cy’amazi atatu gusa haguyemo inzirakarengane zirenga miriyoni.

Share this Post

Nkuko uyu muhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside, uba ureba Abanyarwanda bose, Urwego  rw’u Rwanda rushinzwe Igorora cyane ku magororero yose bifatanya n’abandi muri icyo cyumweru cyahariwe kunamira Abatutsi bazize uko bavutse nuko baremwe ndetse iki cyumweru gihabwa agaciro kuko hari benshi baba barabaye muri ibyo bihe bazira icyaha cya Jenoside aho bamwe banatanga ubuhamya bw’ibyo bakoze, nyuma yo kwitekerezaho bakabona ko bakoze amahano ukaba n’umwanya wa bamwe kongera kwicuza bakanemera kwerekana aho imibiri imwe bari baranze kwerekana iri.

Muri iki cyumweru inzego zitandukanye za leta zifata umwanya zikajya kuganiriza abari mu Magororero, bakabaganiriza amateka kuko haba harimo n’abavutse nyuma ya Jenoside bakeneye kumenya amateka mabi yabaye ndetse bukaba n’uburyo bwo kwigisha urubyiruko kutijandika mu bikorwa bibi byatuma Igihugu cyongera kugwa mu mage nkayo cyaguyemo mu 1994, bagasobanurirwa amateka mabi nuburyo bakwirinda ikibi ahubwo bagaharanira ko ikijyanye n’amacakubiri kitazongera kubaho ukundi.

Muri iyi minsi irindwi hategurwa ibiganiro bitandukanye bijyanye n’amateka, uko amacakubiri yatangiye ndetse n’uburyo yageje igihugu kuri Jenoside, bagasobanurirwa n’ubutwari bw’inkotanyi zahagaritse Jenoside igihugu kikaba cyarongeye kwiyubaka binyuze mu kwirinda amacakubiri umunyarwanda wese ahabwa agaciro.

Ku Igororero rya Rwamagana batangiye icyumweru cy’Icyunamo baganirizwa ku mateka yagejeje Igihugu kuri Jenoside.

Abayobozi b’Igororero rya Rwamagana bitabiriye umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abagororerwa mu magorerero harimo n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside baba bakeneye kumenya amateka.

Ku ishuri rya RCS riherereye i Rwamagana ubuyobozi bwaganirije abanyeshuri bari mu mahugurwa ya Cadet ndetse n’ayibanze (basic) amateka mabi yaranze u Rwanda akaurugeza kuri Jenoside.

Ku Igororero ry’Abana rya Nyagatare Abana bahawe ikiganiro kijyanye n’amateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside dore ko baba banayakeneye kuko batayazi.

Mu Igororero rya Huye nabo bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’Igororero rya Huye SSP Hillary Sengabo yabwiye abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ko buri muntu agomba guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Ku Igororero rya Musanze naho batangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abagororerwa mu Igororero rya Musanze batambukije ubutumwa bwo kwibuka mu ndirimbo.

No selected post
Contact Form