URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ku Igororero rya Musanze hasojwe amahugurwa ajyanye n’isanamitima yatanzwe n’umuryango Good News Of Peace And Development

Amahugurwa yasojwe kuri uyu wa 08 Mata 2023, yatanzwe n’umuryango utegamiye kuri leta Good News Of Peace And Development, ni ajyanye n’isanamitima yahawe Abagorororwa b’abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe bagororerwa mu Igororero rya Musanze bagera ku 100 yitabirwa kandi n’Abakozi b’Urwego b’umwuga b’igororero bane 4, banigishwa uburyo bakwitwara muri ibi bihe byo kwibuka.

Share this Post

Aya mahugurwa yasojwe uyumunsi, yari afite insanganyamtsiko igira iti Kumenya ibihe turimo byo kwibuka Genocide yakorwe Abatutsi muri mata 1994, n’uburyo byadufasha gufasha abagira ibibazo by’ihungabana. Aho abayitabiriye bibanda ku ngingo zitandukanye arizo :Kwibuka Genocide yakorewe abatutsi ningaruka za jenocide, Icyaha nk’isoko y’ibibi byose, guhumuriza abantu ko gukira guhari kandi gushoboka (Ezekiyeli 22,30) ndetse barebera hamwe inzira eshatu zo gukira ari zo:Kwemera ibyabaye n’ibyatubayeho, Kuvuga ibyatubayeho, Kurira nk’uburyo bwo kwemera gusohora ibituri ku mutima, tukitandukanya n’imvugo ivuga ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda kuko hari abavuga ko nta mugabo urira ariko kurira biromora kuko uba usohoye amarangamutima yawe ibi bigatuma wiha imbabazi ndetse ukigirira n’impuhwe.

Abitabiriye aya mahugurwa kandi ingaruka zo kutibabarira noguhorana ipfunwe, ikimwaro, ndetse bikageza n’aho utekereza kwigirira nabi, basobanurirwa ko umuntu wabashije kwibabarira muri we, iteka ahorana impungenge zo kuba yakongera gukora icyo yakoze kitari cyiza, bikagufasha kugendera kure ikibi ndetse banigishwa icyo umuntu yakora kugira ngo ubashe kwibabarira no gutekereza ku cyaha wakoze, warangiza ugafata icyemezo akarenga ibyahise agaharanira ko utazongera gusubira mu bibi kuko wamaze kwisobanukirwa ukanaba umusemburo w’ibyiza n’urugero ku bandi bagufataga mu buryo butari bwiza.  

Mu gusoza Pastor Munyeshuri Noheri, yatanze ubuhamya bwubaka abari mu mahugurwa, anavuga uburyo yemeye gusaba imbabazi mu izina ry’abahutu bakoze Genocide mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi, asoresha isengesho kubitabiriye amahugurwa.

Pastor Munyeshuri Noheri umwe mubatanze ibiganiro yasoje asengera abitabiriye amahugurwa.

Pastor Munyeshuri Noheri yanatanze ubuhamya butandukanye ndatse anavuga ko yasabye imbabazi mu izina ry’Abahutu.

No selected post
Contact Form