Abagize Inama y’Inama nkuru ya RCS, basuye gereza ya Rwamagana n’ishuri rya RCS Training School

Abayobozi b’Inama y’Inama Nkuru ya RCS (RCS High Council) bayobowe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Hon. Alfred Gasana, basuye gereza ya Rwamagana n’Ishuri rya RCS Training School nkuko basanzwe bagira igihe runaka bagafata umwanya bakarebera hamwe iterambere rya RCS, hagamijwe kureba ibyagezweho no kongera imbaraga mu biri gukorwa ndetse no kureba imbogamizi zagiye zigaragara.
Abana ba gereza ya Nyagatare bizihije umunsi w’umuganura basangira amafunguro ya Kinyarwanda

Taliki ya 05 Kanama buri mwaka, ni umunsi wahariwe umuganura mu gihugu hose, ni umuhango umaze igihe kitari gito kuko wabayeho kuva kera mu gihe cy’abami, ukaba warahabwaga agaciro gakomeye aho abaturage basangiraga n’umwami ku ntango y’inzoga yabaga yateguwe ndetse bakanasangira ibiryo bya Kinyarwanda babaga bejeje mu muhango witwaga kuganura.
Muri gereza y’abagore ya Ngoma abagore baravuga ko kwiga umwuga n’ubukorikori bibafasha kutihugiraho

Iyo ugeze kuri za gereza zitandukanye zigororerwamo abakoze ibyaha, uhasanga bamwe mubahagororerwa biga imyuga itandukanye ijyanye nibyifuzo by’umuntu na gahunda ye, mu byo yumva yakwiga kuko buriwese yihitiramo umwuga yumva uzamufasha nyuma yo gusoza ibihano aba yarakatiwe n’inkiko ukazamufasha kwiteza imbere ndetse n’umuryango we.
Abana ba gereza ya Nyagatare bishimiye inyubako bubakiwe na CARITAS Diyosezi ya Byumba izabafasha kwiga umwuga wo gusudira

Uyu munsi taliki ya 28 Nyakanga 2022, kuri gereza y’abana ya Nyagatare, habereye umuhango wo gutaha inzu yagenewe kwigirwamo umwuga wo gusudira, yubatswe ku nkunga ya CARTIAS Diyosezi ya Byumba aho umuyobozi w’iyo Diyosezi Munsenyeri Musengamana Papias, akaba ari n’umushumba mushya wayo yari yitabiriye uyu muhango.
RCS yemeje imfashanyigisho izajya yifashishwa mu kugorora bategura abakoze ibyaha gusubira mumuryango barahindutse

Uyumunsi taliki ya 20 Nyakanga 2022, kuri Marriott Hotel habereye umuhango wo kumurika imfashanyigisho (Curriculum) izifashishwa mu kugorora abahamwe n’icyaha bikaba ngombwa ko bakora igihano bari muri gereza, bategurwa gusubira mu muryango baragororotse batakiri umutwaro kuri leta.
Abana 22 bagororerwa muri Gereza ya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza abanza

Talilki ya 20 Nyakanga 2022, mu Gihugu hose hasojwe ibizamini bisoza amashuri abanza, aho gereza y’abana ya Nyagatare yari ifitemo abana 22, bakoraga icyo kizamini, bakoreye kuri GS Nyagatare n’abandi banyeshuri bigaga mu bigo bitandukanye.
Abagororwa biga imyuga kuri gereza ya Rwamagana bishimira ubumenyi bamaze kunguka

Imyuga n’ubumenyingiro nicyo kintu gishinzwe imbere, muri gahunda yo kugorora abakoze ibyaha bikaba ngombwa ko basoza ibihano by’ibyaha bakoze bari muri gereza, mu buryo bwo kubafasha babaha impamba y’ubumenyi muri gahunda ya leta yo kujijura abanyarwanda.
Abana 22 bagororerwa kuri gereza y’abana ya Nyagatare bazindukiye mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza

Uyumunsi mu gihugu hose hatangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, aho kuri gereza y’abana ya Nyagatare abana 22 aribo bari bukore ibizamini, bagakorana n’abandi bana biga mu bindi bigo bitandukanye mu mashuri asanzwe.
Komiseri Mukuru wa RCS, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Eswatini

CGP Juvenal Marizamunda, komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, ari mu bwami bwa Eswatini mu ruzinduko rw’akazi, ku butumire bwa komiseri mugenzi we ushinzwe urwego rwo kugorora muri ubwo bwami Phindle Dlamini.
Amahuriro (Clubs) agira uruhare runini mu kugorora abari muri gereza binyuze mu biganiro biyatangirwamo

Kugorora ni urugendo rurerure bijyanye n’imiterere y’ikiremwamuntu, iyo ugeze kuri za gereza zitandukanye uhasanga amahuriro (Club), atangirwamo ibiganiro ndetse n’inyigisho bifasha abafunze gufunguka amaso n’ubwonko bakamenya byinshi batari bazi binyuze mu mahuriro.