URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Imirimo yo kubaka aho abasigaje igihe gito ngo basoze ibihano byabo bategurwa gusubira mu buzima busanzwe irarimbanyije

Kuri uyu wa kane taliki ya 20 Mata 2023, itsinda ririmo abakozi ba RCS, umuryango utegamiye kuri leta Stiriling Foundation & Church Of Jesus Christ Of Latter- Day Saints Rwanda, basuye ahazubakwa ikigo kizajya cyakira abasigaje igihe gito ngo basoje ibihano byabo bategurwa gusubira mu buzima busanzwe

Share this Post

Umushinga wo gufata Umuntu Ufunzwe usigaje igihe gito ngo asoze ibihano bye asubire mu buzima busanzwe (Half Way  Home Social Reintegration), ni gahunda leta y’u Rwanda iri gushiramo ingufu nyinshi, mu rwego rwo gutegura umuntu wari umaze igihe ari mu Igororero, agiye gusoza ibihano ngo asubire mu buzima busanzwe, azajya abanza, anyure muri icyo kigo igihe, yigishwa gahunda za leta, ubureremboneragihu, imyuga itandukanye izabafasha kwibeshaho bageze mu buzima busanzwe.

Uyu mushinga ugiye gutangirira mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muhazi, aho imirimo yo gutunganya ahazubakwa  inyubako zizakira abitegura gusubira mu buzima busanzwe irimbanyije, abazajya bahazanwa ni ababura igihe gito ngo basoze ibihano byabo bari mu magororero yose mu gihugu, bakazajya bakusanyirizwa aho hantu hateganyijwe, ndetse muri icyo gihe abazaba bari muri icyo kigo imiryango yabo izaba yemerewe kubageraho, bagahabwa umwanya uhagije wo kuganira, mu rwego rwo gusabana bakazasoza ibihano baramaze kwiyumva mu muryango nyarwanda.

Uyu mushinga ujya gutekerezwaho, byaturutse kuri bamwe basoza ibihano by’ibyaha bakoze ariko kubera kutamenya gahunda za Leta no kuba basanze iterambere ryarabasize, mu gihe gito ugasanga bagarutse mu Igororero, leta ibona ko hari icyakorwa mu rwego rwo kwita ku baturage bayo nkuko umuturage wayo buri gihe ahora ku isonga.

Imirimo yo gusiza ahazubakwa inyubako zahazajya hakira abasigaje igihe gito ngo basoze ibihano byabo yaratangiye.

Itsinda ryari ryagiye gusura aho inyubako izashyirwa ndatse n’aho imirimo yo gusiza igeze.

No selected post
Contact Form