URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Igihano cy’imirimo y’inyungu rusange kiri mu bigiye kugabanya ubucucike mu magororero

Hashize iminsi mike hasohotse iteka rya Perezida n° 022/01 ryo ku wa 31/03/2023 rigena uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange nyuma y’inkuru zimaze iminsi zumvikana k’ubucucike buri mu magororero amwe n’amwe kubera ubwinshi bw’abantu bahagororerwa, iri teka rikazafasha kugabanya ubwo bucucike.

Share this Post

Ubucucike mu magororero bumaze iminsi bugarukwaho cyane n’inzego zitandukanye, biturutse ku mubare munini wabakora ibyaha wiyongera umunsi ku munsi, mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo n’umuti urambye kuri iki kibazo cy’ubwiyongere bw’abaza mu magororero, hari ibisubizo byagiye bishakwa birimo nk’ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe, Imbabazi za nyakubahwa Perezida wa Repuburika hakaba hiyongereyeho n’iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange ku bantu bakatiwe icyo gihano n’urukiko, ubu bukaba ari bumwe mu buryo bwiza bugiye kugabanya ikibazo cy’ubucucike cyari kimaze gufata indi ntera mu magororero amwe n’amwe, ibi bikaba byitezweho kuzatanga umusaruro kuko hari benshi bazasohoka, bakajya mu mirimo y’inyungu rusange ndetse n’ibibagendaho bikagabanuka kuko hari abazajya bakora bataha iwabo

Imirimo y’inyungu rusange si inkuru nshya ku Banyarwanda, kuko hari hasanzwe icyo gihano mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ahubwo kubera ko nta tegeko rigena uburyo bwo gukora icyo gihano ntibyashyirwaga mu bikorwa ariko ubu hashingiwe  ku iteka rya Perezida no 022/01 ryo ku wa 31/03/2023, rigena uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, riheruka gusohoka ribisobanura, kigiye gutangira gukurikizwa gusa hakazajya habaho ubufatanye ku nzego zitandukanye zirimo izibanze ndetse n’uzumutekano kandi tutibagiwe n’abaturage muri rusange.

Muri iri tegeko hateganyijwe ko Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora, RCS, ruzajya rukora urutonde rw’abakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange rukarushyikiriza Akarere babarizwamo, ako karere kakamenyesha nyiri gihano itariki agomba  gutangiriraho igihano naho kizakorerwa ubundi agakurikiranwa na RCS mu gihe yatangiye imirimo ariko hakaba ubufatanye umunsi ku munsi kugirango bamenye niba uwahawe icyo gihano agikora neza yaba adakora uko bikwiriye inzego bireba zigafata umwanzuro.

Muri iri teka kandi rivuga ko RCS, ifatanyije n’Akarere bireba, igena ahantu hashyirwa ingando z’abantu bakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe isanze ari bwo buryo bukwiriye gukoreshwa.

Imirimo rusange izatuma ubucucike mu Magororero bwari bumaze gufata indi ntera bugabanuka.

No selected post
Contact Form