URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Amasezerano y’ubwumvikane mu butabera ari gutanga umusaruro abo mu Igororero rya Gicumbi batangiye gutaha

Ku Igororero rya Gicumbi, taliki ya 24 Mata 2023, habereye igikorwa cy’ubutabera cyasoze abantu 131 barekuwe, mu masezerano bagiranye n’inzego z’ubutabera harimo abacamanza n’abashinjacyaha, uwakoze icyaha yemera icyaha akagisabira imbabazi hagakorwa amaserano akaba ariyo yubahirizwa ubundi agataha.

Share this Post

Ni gahunda ya leta imaze igihe gito kuko yatangiriye ku Igororero rya Nyarugenge umwaka washize, aho abacamanza n’abashinjacyaha bagirana amasezerano n’uwakoze icyaha ariko ucyemera, ayo masezerano akaba ariyo yubahirizwa uwakoze icyaha agasohoka mu Igororero agasubira mu buzima busanzwe mu rwego rwo gutanga ubutabera bwunga ku bakoze ibyaha byoroheje ariko hakabaho no guhuza uwakoze icyaha nuwo yagikoreye hakagira ibyo bumvikana.

Bamwe mu bagororerwaga mu Igororero rya Gicumbi barekuwe biciye muri gahunda y’ubwumvikane, baravuga ko bashimishijwe n’iki gikorwa kuko bumvaga nta yindi nzira byacamo uretse uretse guca mu nkiko nkuko bisanzwe ukaburana ugakatirwa ugasubira mu Igororero ugategereza igihe igihano kizarangirira ukabona kurekurwa, bavuga ko batunguwe ariko nanone bagashima Leta y’u Rwanda idahwema kwita ku baturage bayo ntawe isize inyuma.

Umuhire wagororerwaga mu Igororero rya Gicumbi wari ukurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kubushake, aravuga ko yatunguwe nuko arekuwe atabanje guca mu nkiko kuko yumvaga nta bundi buryo byanyuramo.

Yagize ati “ Siniyumvishaga ko hari ubundi buryo bwo kuba umuntu yarekurwa bidaciye mu nkiko nkuko iyo umuntu akoze icyaha bigenda, aribyo kuburana ugakatirwa ubundi ugategereza igihano cy’icyaha wakoze cyarangira ugasubira mu buzima busanzwe, ariko gahunda y’ubwumvikane n’abacamanza n’ubutabera natwe yaradutunguye tukaba dushima leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo ntawe isize inyuma.”

Tuyizere Venuste wari ukurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha ku bujura aravuga ko nubwo barekuwe bagomba kubahiriza amasezerano kuko bitavuze ko babaye abarere.

Yagize ati ” Mubyukuri iyi gahunda yo kumvikana n’abacamanza n’ubushinjacyaha, yaradutunguye cyane twumvaga tugomba gufungwa tugakora ibihano, ariko nkuko leta yita ku baturage bayo batekereje gahunda yadufasha kubona ubutabera tukaba turekuwe tudaciye mu nkiko, gusa aya masezerano twagiranye uyarenzeho agaruka gukora igihano cy’icyaha yari yakoze ibi ni isomo ryiza ariko tuzagerageza kwitwararika twirinda icyatuma twongera kugwa mu icyaha.”

Baranyeretse Emmanuel wari ukurikiranweho icyaha cy’ubujura nawe aravuga ko inkuru yuko agiye gutaha adaciye mu nkiko yamushimishije kandi akaba yiteguye kuzubahiriza gahunda za leta.

Yagize ati ” Nashimishijwe niyi gahunda yo kumvikana n’Abacamanza n’Abashinjacyaha tukemera icyaha tugasaba imbabazi hakabaho kugirana amasezerano y’ubwumvikane akaba ariyo yubahirizwa ni ibintu byadutunguye, twiteguye kubahiriza amasezerano kuko mugihe tumaze mu Igororero twahigiye byinshi birimo nk’ubureremboneragihugu, kwiga gusoma kubara no kwandika, twize imyuga itandukanye yadufasha kwibeshaho ariyo mpamvu tutifuza kongera kugongana n’amategeko ukundi.”

Umuyobozi w’Igororero rya Gicumbi SP Augustin Uwayezu, aravuga ko iyo amasezerano atubahirijwe agaruka gukora igihano cy’icyaha yari asigaje kuko iyo yemeye icya babanza kumukatira igihano ubundi kigasubikwa.

Yagize ati ” ku munsi w’ejo taliki ya 24 Mata 2023, hano ku Igororero rya Gicumbi, habereye igikorwa cyo kugirana amasezerano ku bantu bafunzwe bakoze ibyaha babyemerera abashinjacyaha amasezerano agakorerwa imbere y’abacamanza, abakoze amasezerano bagera kuri 131 batangiye kurekurwa nkuko biba byemeranyijweho impande zombie,  gusa nubwo haba hakozwe amasezerano ntibivuze ko aramutse atitwaye neza byamubuza kugaruka gukora igihano cy’icyaha yakoze kuko mu bikorwa habanza ugukatirwa, bagasubika igihano atari ukuvuga ko yagizwe umwere ndetse aramutse akoze ikindi cyaha yaza agakora igihano cya mbere hakiyongeraho n’igihano cy’icyaha kindi gishya aba yakoze.”

Iyi gahunda y’ubwumvikane mu butabera izakorwa mu magororero yose, ndetse nubwo imaze igihe gito ikaba yitezwe ko izatanga umusaruro abakoze ibyaha byoroheje bagahuzwa n’abo babikoreye hakabaho gahunda yo gukorana amasezerano n’inzego z’ubutabera akaba ariyo yubahirizwa.

Hakorwa amasezerano imbere y’abashinjacyaha n’abacamanza akaba ariyo yubahirizwa aho gukurikiza inzira z’inkiko nkuko bisanzwe bigenda.

Aba ni bamwe mu batashye ku bwumvikane bo ku Igororero rya Gicumbi, hakozwe amasezerano imbere y’Abacamanza n’abashinjacyaha.

Nyuma yo kwemera icyaha aka imbere y’umushinjacyaha hakurikiraho kubyemerera imbere y’umucamanza.

Aba ni abategereje ubutabera bw’ubwumvikane bwatangiye kuba igisubizo kuri bamwe.

No selected post
Contact Form