URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagore bagororerwaga mu Igororero rya Muhanga bimuriwe mu rya Nyamagabe

Abakozi b’Umwuga b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora, bari mu gikorwa cyo kwimura abagore bagororerwaga mu Igororero rya Muhanga bajyanwa mu rya Nyamagabe, mu rwego rwo kugabanya ubucucike bugaragara mu magororero atandukanye, ahari ubucucike bakimurirwa mu magororero afite umwanya.

Share this Post

Ni igikorwa giteganyijwe kuzamara iminsi ibiri, aho cyatangiye ku cyumweru taliki ya 15 kigasozwa kuwa 16 Mutarama 2023, abagore babaga mu Igororero rya Muhanga harimo n’abafite abana bose bagomba kuba bamaze kwimurirwa mu Igororero rya Nyamagabe, abagore bari kwimurwa ni 579 n’abana 48 babanaga na ba nyina imibare yatanzwe kuwa 14 Mutarama igikorwa kizatangira ku munsi ukurikira. atandatu bagororerwaga.

Mu Igororera rya Muhanga ahagororerwaga abagore haganewe abantu 1000, aho bimuriwe ku Igororero rya Nyamagabe hakaba hafite ubushobozi bungana naho bavuye ariko muri iyi nyubako nshya bimuriwemo hakaba harimo ibyangombwa byose nkenerwa, aribyo amacumbi, Irerero (ECD), aho kwigira imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ibi bikazafasha abahagororerwa gutuma babasha kugira ubumenyi bunguka bategurwa gusubira mu buzima busanzwe.

Ubucucike mu igororerorya muhanga bwari kuri 175% ariko kubera iyimurwa ry’abagore buraza kumanuka bugere kuri 132% kuko aho babaga hagiye kwimurirwamo abagabo, Igororero rya Muhanga ryari ricumbikiye abagabo n’abagore 7.365 harimo abagabo 6.786 abagore 579 n’abana 48, nkuko imibare yo kuwa 14 Mutarama 2023 duheruka yabigaragazaga.

Inyubako nsha y’Igororero rya Nyamagabe yimuriwemo Abagore babaga mu Igororero rya Muhanga.
Igororero rya Nyamagabe rifite ibikoresho byose nkenerwa ndetse n’irerero.
No selected post
Contact Form