URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri Gasana Alfred yitabiriye inama Nkuru y’ubuyobozi ya RCS

Ku cyicaro Gikuru cya RCS, mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe mu Kagari ka Rubirizi, taliki ya 20 Gashyantare 2023, habereye Inama Nkuru y’Ubuyobozi y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, inama iba igamije kurebera hamwe iterambere ry’urwego muri rusange, yitabirwa na Nyakubahwa Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred, kuko iki kigo kiri mubyo iyi minisiteri ishinzwe kureberera.

Share this Post

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru ba RCS, aribo Komiseri Mukuru CGP Juvenal Marizamunda, DCGP Rose Muhisoni n’abandi bayobozi batandukanye bafite ibyo bahagarariye, Abayobozi b’Amagororero yose, umuyobozi w’ishuri rya RCS, hakiyongeraho n’abahagarariye abakora imirimo nsimburagifungo aho ikorerwa mu rwego rwo kurebera hamwe iterambere ry’urwego ndetse no kureba ibitagenda neza kugira ngo barusheho gukora akazi kinyamwuga, hagamijwe gusoza inshingano urwego rufite.

Muri iyo nama habaho kuganira ku ngingo zitandukanye, abayitabiriye bose bakagira umwanya wo gutanga ibitekerezo n’unyunganizi aho zikenewe mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo bitandukanye bigamije gukora akazi kinyamwuga, byerekeza ku iterambere ry’urwego ndetse n’iry’abakozi muri rusange, hanareberwa hamwe ibitagenda neza n’uburyo byakosorwa ndetse hakanarebwa ahakenewe kongerwa ingufu mukurushaho gufasha abakoze ibyaha bagororwa guhabwa uburenganzira bwabo.

Ni inama iba iyobowe n’ubuyobozi bukuru bwa RCS, ariko hari igihe biba Ngombwa hakazamo na Nyakubahwa Minisitiri kuko iki kigo kiri mubyo Minisiteri ayobora ireberera akaba abifitiye uburenganzira kuba yakwitabira inama nkiyo mu rwego rwo kureba uko icyo kigo kiyobowe.

iyi nama yitabirwa n’abafite amashami bahagarariye ndetse n’abayobozi b’Aamagororero yose ndetse n’Igando za TIG.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Alfred Gasana yitabiriye Inama Nkuru ya RCS.
Bafashe ifoto y’urwibutso na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Alfred Gasana nyuma yo gusoza Inama.
No selected post
Contact Form