URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mvura nkuvure umusemburo wo Guhuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 n’abayikorewe nk’imwe munzira y’ubumwe n’ubwiyunge

Uyu munsi taliki ya 10 Gicurasi 2023, Ku igororero rya Muhanga habereye igikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu bikorwa by’isanamitima bya Mvura nkuvure by’umuryango utegamiye kuri Leta Prison Fellowship, abagororwa bane basaba imbabazi imiryango biciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Share this Post

Ni umuhango witabiriwe na Komiseri ushinzwe diviziyo y’ubureremboneragihugu muri RCS, CP John Bosco KABANDA, imiryango y’abarokotse jenoside, bamwe bo mu miryango yabakoze  jenoside  bari baje mu muhango wo gusaba imbabazi ndetse n’abakozi b’umuryango utegamiye kuri Leta Prison Fellowship bamwe mubafatanyabikorwa b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, aribo bagize uruhare mu guhuza imiryango y’abarokotse Jenoside n’abayikoze mu rwego rwo kurushaho kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Abasabaga imbabazi bari abagororwa bane bisabiye ko bahuzwa n’imiryango bahemukiye bakayisaba imbabazi mu rwego rwo kubohoka no kurushaho kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge. abo basabaga imbabazi ni Munyaneza uziel, Hategekimana Emmanuel, Nzabamwita Isakar na Nkunzabo Alphonse

Niyitegeka marie Gaudence umwana wa Hategekimana wasabaga imbabazi, yavuze ko yashimishijwe nuko se yasabye imbabazi umuryango yahemukiye.

Yagize ati”Njye ntamakuru narimfite kuko Jenoside yabaye nkiri umwana, najyaga numva ko umubyeyi wanjye yahemukiye umuryango wo kwa Munyankindi Joseph muri Jenoside ariko ubu kuva habayeho gusaba imbabazi umuryango yahemukiye, bizatuma noneho imiryango yongera kugira ubusabane, uretse ko nubundi twari tubanye neza ariko noneho ubusabane buraza kurushaho.”

Iradukunda Fabrice umuhungu wa Munyankindi nawe aravuga ko gusaba imbabazi ku muryango wahemukiye iwabo ari uburyo bwo kubohoka imiryango igakomeza kubana neza.

Yagize ati” twaje mu gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge biciye mu biganiro by’isanamitima bya mvura nkuvure, igikorwa cyateguwe n’umuryango Prison Fellowship, iki ni igikorwa cyiza kuko nkubu hari amateka ntarinzi ariko ubu hari byinshi namenye aho kuzabyumva ahandi bikaba aribyo byankomeretsa kurushaho, ariko kubera ko yasabye imbabazi tuzarushaho kubana neza.”

Munyankindi Joseph, umwe mubo biciye umuvandimwe aravuga ko gusaba imbabazi ari uburyo bwiza bwo kubohoka kandi bizanafasha abana kumenya amateka bakabana neza kuko hari amateka baba baramenye.

Yagize ati” Mubyukuri iki ni igikorwa cyiza mu kunga abanyarwanda, gusaba imbabazi ni uburyo bufasha uwakoze icyaha kubohoka, ikiza twazanye n’abana bacu nabo kugirango bagire uruhare muri iki gikorwa kuko twe turigusaza, kuba umwana wa Hategekimana Emmanuel, yaje agahurira n’uwanjye hano ni ibintu byiza cyane, ndagirango nshimire Leta y’ubumwe yashize imbere gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, nshimira ubuyobozi bwa RCS ndetse n’abagize uruhare muri iyi gahunda aribo Prison Fellowship, birabohora cyane kuko iyo witeguye gutanga imbabazi ukabura uwo uziha ni ikintu kivunana cyane ariko ubu umuntu aba abohotse.”

Hategekimana Emmanuel umugorororwa ugororerwa mu Igororero rya Muhanga umwe mu basaba imbabazi aravuga ko imbabazi yasabye yazikuye ku mutima.

Yagize ati” Nabonye amahirwe yo gusaba imbabazi umuryango nahemukiye kuko numvaga mboshye, imbabazi nasabye nzikuye ku mutima kuko ndi nogusoza ibihano ndifuza kuzabana n’umuryango nahemukiye amahoro kuko nzaba nariyunze nabo, ndashimira Leta y’ubumwe yo yazanye gahunda yo kunga abanyarwanda, ubu ni uburyo bwiza bwo guhuza imiryango kuko natwe imitima ntabwo yari ibohotse ariko bamwe batangiye kubohoka.”

Karasisi Ernest umwe mu bakozi ba Prison Fellowship yavuze ko mvura nkuvure ari urugendo rwo gutegura umugororwa akitekerezaho ku cyaha yakoze agafata umwanzuro agasaba imbabazi.

Yagize ati”Mubyukuri ibiganiro bya Mvura nkuvure ni urugendo rwo kwigisha no gutegura uwakoze icyaha umutima wamukomanga akagera ku rugero rwo gusaba imbabazi, ni ibikorwa bikorwa mu matsinda bigamije gufasha abanyarwanda gukira ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni urugendo ruba rugoye kuko abantu baba bafite ibikomere bitandukanye, kuko harimo abacitse ku icumu, abakoze Jenoside ndetse n’abafite ababo bafunze bakoze Jenoside, muri uru rugendo rero turabategura bakagera ku rwego rwiza bakemera ibyo bakoze bikaba n’intandaro yo gusaba imbabazi abo bahemukiye mu rwego rwo kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ndashimira Leta y’u Rwanda yimakaje gahunda y’ubumwe bw’abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bwa RCS budufasha muri uru rugendo ruba rutoroshye.”

CP John Bosco Kabanda yatanze ubutumwa Komiseri mukuru wa RCS yamuhaye, ashimira abacikacumu kubw’umutima w’imbabazi, impuhwe n’ubwitange bagira.

Yagize ati” ubutumwa bwambere mbaha nahawe na Komiseri mukuru wanyohereje, nuko abashimira ubwitange imbabazi n’impuhwe mugira, hari abaturutse kure hatandukanye nk’abaturutse za Karongi kubera ko mwumva mufite umutima wo gutanga imbabazi, kandi ndashimira abafatanyabikorwa Prison Fellowship ku musanzu batanga, bakora ibishoboka byose ngo bakomeze kubaka umuryango nyarwanda, nshimira kandi ubuyobozi bwa RCS butanga ayo mahirwe kugirango umuryango nyarwanda ukomeze wiyubake.”

Yakomeje kandi anenga cyane abajya biyemeza gusaba imbabazi ariko bagezwa imbere yabo bazisaba bakivuguruza, ababwira ko urugendo rukomeje abazashaka kurukomeza bazarukomeza kandi abizeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ibiganiro by’isanamitima byagiye bifasha benshi kuko biciye muri ibyo biganiro hari benshi babohotse bagatanga ubuhamya kumiryango yarokotse Jenoside bagatanga amakuru yafashije kugira bimwe mu bimenyetso bigaragazwa ndetse n’imibiri imwe n’imwe iraboneka.

Aba ni Abagororwa basabaga imbabazi imiryango bahemukiye bakabicira ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

CP John Bosco Kabanda komiseri ushinzwe uburere mboneragihugu, arikumwe n’ubuyobozi bw’igororero rya Muhanga na bamwe mu bakozi b’umuryango prison fellowship bakurikiranye umuhango wo gusaba imbabazi.

Aba ni bamwe mu miryango y’abacitse ku icumu n’abandi baturutse mu miryango y’abakoze Jenoside bitabiriye igikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Habanje umwanya wo kuganiriza abitabiriye igikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge babifashijwemo n’abakozi ba Prison Fellowship

CP John Bosco Kabanda yashimiye abitabiriye iki gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge, ashimira n’abafatanyabikorwa Prison Fellowship n’ubuyobozi bwa RCS butanga amahirwe yo guhuza impande zombi.

No selected post
Contact Form