URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagororerwa mu magororero atandukanye barishimira impamba y’ubumenyi bahabwa izabaherekeza nyuma yogusoza ibihano

Ushobora kwibaza uti iyo mpamba y’ubumenyi umuntu uri mu Igororero ahabwa ni iyihe? Ese iteye ite? Ni bande bahabwa iyo mpamba? Ibi nibyo tugiye kugarukaho mu nkuru yacu muri rusange! Musome mushyire amatsiko.

Share this Post

Usanga abantu benshi bibaza kubuzima bw’abantu baba barakoze icyaha bikaba ngombwa ko bajyanwa gukora ibihano inkiko ziba zarabakatiye mu Igororero, ariho usanga benshi bibaza uko bigenda iyo umuntu agezemo, kuko aba ahinduye uburyo bw’imibereho cyane nko gukora ibyo ashaka kuri gahunda aba yihaye, kuko iyo agezemo icyo akeneye gukora cyose biba bimusaba kubisabira uburenganzira mu gihe azahamara, gusa ubuzima burakomeza nkuko bisanzwe kuko ibyo yemererwa n’amategeko ari mu Igororero arabibona ndetse n’uburenganzira bwe bukubahirizwa uko bikwiriye.

Muri ubwo burenganzira yemerewe nk’undi muntu wese harimo kurya, kuryama, kuvuzwa, kwambara, gusenga, kwidagadura, gusurwa ndetse no kwiyungura ubumenyi mu bindi bintu bibafasha gukuza intekerezo zabo, aho niho bamwe usanga bibaza niba wabona aho widagadurira mu Igororero bitewe n’ubwinshi bw’abantu baba barimo, gusa amashyirakinyoma nuko buri Gororero ryose rigira ahantu hahariwe imyidagaduro, rikagira aho gusengera amadini n’amatorero akumvikana uburyo azajya ahana umwanya bijyanye n’igihe bihaye cyo gusenga.

Tudatinze mu magambo twatangiye tubabwira ku mpamba y’ubumenyi abagororerwa mu magororero atandukanye bahabwa ikazabaherekeza mu buzima bwabo bwose, aha niho usanga umuntu yarinjiye mu igororero atazi gusoma no kwandika akabyigiramo, akaba yarafunzwe nta mwuga azi yasoza ibihano ugahura nawe ari umukanishi, umwubatsi, umudozi ugezweho, umusuderi, umunyabugeni ukibaza aho ubwo bumenyi yabukuye bikakuyobera! Aho niho ijambo kugorora rituruka, bitandukanye nuko kera byari bimeze umuntu yakora icyaha agafungwa ariko ubu iyo habayeho kugongana n’amategeko uwakoze icyaha aragororwa agahabwa ubumenyi buzamufasha asoje ibihano bikanamurinda kudasubira mubyaha ukundi.

Hari abibaza bati ese ubwo bumenyi buhabwa buriwese uri mu Igororero? Ni ubumenyi buhabwa buzabafasha basoje ibihano byabo kubifuza kwiga umwuga runaka, mu rwego rwo kubategura kugira ngo nibasubira mu buzima busanzwe bazabone icyo baheraho kuko ubumenyi baba barahawe ahantu hose wajya wabukoresha ukibeshaho, kandi baba barabuhawe n’abarimu babyize babifitiye impamyabumenyi dore ko hari nabo Leta yishyura baturutse mumashuri yo hanze bakaza gufatanya n’abandi barimu baba barabyigiye bakorera ku magororero ndetse basoza bagahabwa n’impamyabushobozi y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyiga n’ubumenyigiro (BRD).

Imyuga abari mumagororero bahabwa harimo ubwubatsi, ubukanishi, ubudozi, gusudira, gutunganya imisatsi, gukora amazi, gukora amashanyarazi, kwiga ikoranabuhanga no gukora ibikomoka ku ruhu hakiyongeraho no kwiga gusoma no kwandika.

Mu Igororero higirwamo imyuga itandukanye izafasha usoje ibihano kuba yakwibeshaho.

Imyuga yigirwa mu Igororero yagirira akamaro umuntu uyikurikiranye neza kuko ibyo biga bikenerwa ahantu hose.

Ubugeni nabwo buri mu myuga yigirwa mu Igororero kuburyo uwayikurikiranye neza yagera mu buzima busanzwe akirwanaho.

Aha ni aho bigira ubukanishi bw’amamodoka, harimo ibikoresho byigirwaho bijyanye n’igihe kuburyo usoje ubukanishi asoje aba yihagazeho ku isoko ry’umurimo.

No selected post
Contact Form