URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Igororero rya Rwamagana ryatanze inkunga ya mituweli ku baturage 100 batishoboye b’umurenge wa Muhazi

Murwego rwo gushyigikira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’umurenge wa Muhazi wo mu karere ka Rwamagana, Ubuyobozi bw'Igororero rya Rwamagana bwatanze inkunga y’ibihumbi magana atatu azishyurira abatishoboye badafite ubushobozi bwo kwiyishurira ubwisungane mukwivuza(Mituelle de sante), bo mu murenge wa Muhazi Akagali ka Karitutu Igororero riherereyemo.

Share this Post

Ni igikorwa cyabaye kugicyamunsi cyo kuwa 06 Nzeri 2023, aho uwo muhango witabiriwe  n’abayobozi b’umurenge wa Muhazi, abayobozi b’Igororero rya Rwamagana ndetse hanabanza kubaho umukino wahuje ikipe y’abakozi b’Igororero n’aya Muhazi, amakipe aza gusoza umukino bose banganya ibitego bibiri kuri bibiri, hakurikiraho umwanya wo gutera penariti umukino usozwa ikipe ya y’umurenge wa Muhazi itsinze iy’igororero penaliti 5 kuri 4, hakurikiraho guhemba amakipe yakinnye buri kipe ahabwa Umupira wogukina.

Umuyobozi w’Igororero rya Rwamagana SP Alain Gilbert Mbarushimana, mu ijambo rye yavuze ko ibikorwa byo gufasha bizakomeza murwego rwo guharanira iterambere ry’umurenge Igororero riherereyemo.

Yagize ati” ndagira ngo mbamenyeshe ko tutazahwema gutanga ubufasha bwacu nk’igororero aho bishoboka, tugomba kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage b’umurenge wa Muhazi Igororero riherereyemo.”

Hari gahunda zitandukanye zijyanye n’iterambere ry’abaturage zigirwamo uruhare n’amagororero aherereye muri ako gace, zirimo kuboroza, kubakira abatishoboye, umuganda rusange n’izindi nyinshi.

No selected post
Contact Form