Muri urwo ruzinduko haganiriwe kubikorwa bitandukanye uru rwego rwagezeho, basura ibikorwa bitandukanye bya gereza ya Rwamagana ndetse n’ishuri rya RCS, Rwamagana Training School mu buryo bwo kureba ibikorwa bitandukanye bya RCS, mu byashimishije abagize iyi nama ni ibikorwa bitandukanye byagiye bikorwa kuri za Gereza zitandukanye mu gihugu, berekwa inyubako ya TVET, inzu yigishirizwamo imyuga n’ubumenyingiro izo nzu zikaba zaragenewe kwigishirizwamo abakoze ibyaha babategura gusubira mu buzima busanzwe.
CP Bosco Kabanda umuyobozi w’Ishuri rya RCS Training School, Ishuri ryigisha abitegura kwinjira mu mwuga w’igicungagereza, yavuze ko intumbero y’iri shuri ari ukuzaba icyitegererezo (School of Excellence) muri aka karere.
Yagize ati ” Nkuko mwabibonye ku ishuri rya Rwamagana Training School, hamaze kubakwa ibikorwa bitandukanye bijyanye n’inyubako, gusa ibi bikorwa binajyana no kubaka ubushobozi bw’abakozi muri rusange, dusigaye duha ubumenyi butandukanye abakozi bacu kandi turifuza ko iri shuri rizaba icyitegererezo muri aka karere niyo ntumbero dufite kandi tuzabigeraho mu gihe gito kuko ubushake burahari.”
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa CGP Juvenal Marizamunda, yavuze ko hagezweho byinshi gusa ko hakenewe izindi mbaraga kukijyanye n’ubucukike buri kugaragara muri za gereza.
Yagize ati”Urebye aho turi hari byinshi byakozwe, gusa ku bijyanye n’ubucukice muri za gereza hakenewe izindi mbaraga zidasanzwe, bijyanye n’uburyo abantu bakora ibyaha bakazanwa muri gereza, bibaye ari ukubaka uko biyongereye buri mwaka hakubakwa gereza, urumva ko ari ibintu bisaba imbaraga nyinshi mu guhashya ibyaha bitandukanye. Ikindi ni imbogamizi duhura nazo ku bantu bakuze ndetse n’abanyantegenke bakenera indyo yihariye nk’amata, indagara n’umutsima ku basaza batagira amenyo nayo ni imbogamizi ikomeye.”
Yakomeje uvuga kandi ku ngufu zashyizwe mu kwigisha ababa barakoze ibyaha, bategurwa gusubira mu buzima busanzwe aho kugenda ari umutwaro bakagenda ari Abanyarwanda bafitiye Igihugu akamaro, bitandukanye n’uko mbere byari bimeze aho umuntu yajyaga muri gereza agafungwa agataha yarabaye ruharwa aho kugororwa.
Hon. Alfred Gasana, Minisitiri w’umutekano mu gihugu akaba ari nawe perezida wa RCS High council yavuze ko hakwiye kurebwa ubundi buryo abakoze ibyaha bakajya bahabwa ibindi bihano bitari ukujya muri gereza ahubwo binabyarira igihugu inyungu.
Yagize ati” Mubyukuri hakabaye harebwa ubundi buryo abantu bakoze ibyaha bahabwa igihanonsimburagifungo, aho gukora icyaha icyaricyo cyose ukajyanwa muri gereza, mu buryo bwo kugabanya ubucukice bumaze kuba ikibazo muri za gereza, ndetse kandi n’imiryango nayo yagahinduye imyumvire abana bakitabwaho bakiri bato kuko nabyo biri mu bitera gukora ibyaha bijyanye n’uko umwana atitaweho akiri muto bigatuma yishora mu byaha.”
Yanakomoje ku bibazo byagiye bigaragara mu kazi cyane nk’ikibazo cy’abakozi bake ndetse n’ikibazo cy’abafungwa bakarenza igihe bataraburana, avuga ko ibyo bibazo bizwi kandi bizagenda bikemuka kandi ko n’ubuvugizi bushoboka buzagenda bukorwa kugirango hagerwe ku ntego.
Iyi nama iba igizwe n’inzego zitandukanye, mu buryo bwo kurebera hamwe icyateza imbere urwego, hakanashakirwa umuti ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara hagamijwe kureba uburyo bwiza bwo kubaka hashingiwe ku makuru yagiye agaragazwa.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/guard-1-1024x677.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/com-1024x824.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/cir-1024x772.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/hy-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/DSC_0861-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/DSC_0857-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/DSC_0876-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/DSC_0872-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/DSC_0890-1024x683.jpg)
cyubahiro cye.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/DSC_0896-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/DSC_0909-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/DSC_0900-1024x683.jpg)