URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abana ba gereza ya Nyagatare bishimiye inyubako bubakiwe na CARITAS Diyosezi ya Byumba izabafasha kwiga umwuga wo gusudira

Uyu munsi taliki ya 28 Nyakanga 2022, kuri gereza y’abana ya Nyagatare, habereye umuhango wo gutaha inzu yagenewe kwigirwamo umwuga wo gusudira, yubatswe ku nkunga ya CARTIAS Diyosezi ya Byumba aho umuyobozi w’iyo Diyosezi Munsenyeri Musengamana Papias, akaba ari n’umushumba mushya wayo yari yitabiriye uyu muhango.

Share this Post

Mu bihangano byuje ubutumwa bwinshi bujyanye no kugorora, abana bagaragaje ko ibibazo byo mu miryango bishobora kuba mu bya mbere bituma bishora mu byaha bitandukanye ariko kandi bagaragaza ko igihe bamaze bagororwa bakigishwa imyuga itandukanye ndetse n’uburere mboneragihugu bikazabafasha gukomera ku ndangagaciro z’umunyarwanda ubereye igihugu, aho bavuga ko ibyo bagiye muri gereza bazabafasha kwiteza imbere ndetse bakanateza imbere igihugu cyabo.

Mukeshimana Leatitia umwana w’umukobwa ugororerwa kuri gereza ya nyagatare, wiga umwuga wo gusudira, yashimiye CARITAS yabubakiye inzu bazajya bigiramo gusudira.

Yagize ati” Ndashimira CARITAS Diyosezi ya Byumba ndetse na leta y’u Rwanda kubw’agaciro baduhaye bakatwubakira inzu tuzajya twigiramo gusudira, ni ibyagaciro   kuri twe, kuba twarakoze ibyaha aho kudufunga gusa bakanatwigisha imyuga izadufasha kwiteza imbere kandi ndashimira na RCS uburyo itwitaho umunsi ku munsi”

Batamuriza Judith ushinzwe uburezi mu karere akaba yari yaje ahagarariye umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yavuze ko gahunda bafite kuri aba bana ari nziza kuko banateganya ko bazajya bohereza n’abarimu bakaza kubigisha.

Yagize ati” Mubyukuri Leta y’u Rwanda irabazirikana ndetse hari na byinshi dutegura kubakorera, hari gahunda yuko bikunze turi kuvugana na NESA, ikigo gishizwe ibizamini turi kureba ko hano kuri gereza twazahazana Site y’ibizamini bya Leta, abana ba Gereza ya Nyagatare bakazajya bakorera ibizamini hano, hari n’indi gahunda kandi yo kuzajya twohereza abarimu bahembwa na Leta bakajya baza gutanga amasomo hano ku bana bari muri gereza, kandi ni nabyiza kuba kwiga imyuga hano byaratangiye kuko Leta y’u Rwanda ifite gahunda ko mu myaka iri imbere abize imyuga bazaba bari hejuru ya 60% urumva ko muri mu nzira nziza.”

Munsenyeri mu butumwa yatanze yavuze mu nshingano kiriziya yahawe ari ukwigisha urukundo akaba ariyo mpamvu bakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abantu baba bari mu buzima butandukanye bijyanye n’inshingano zabo.

Yagize ati” Mu nshingano kiriziya yahawe ni ukwigisha urukundo, niyo mpamvu dukora ibikorwa nk’ibi, dore ko abana baba bakiri bato batarageza imyaka y’ubukure baba bakenewe kwitabwaho by’umwihariko, rero intego ni ukubongerera ubushobozi tubategura kuzavamo abanyarwanda bazima bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere igihugu cyacu, ndashimira kandi na Oxfam ku nkunga yateye Caritas ya byumba mu gihe twubakaga iyi nzu yagenewe aba bana ngo izabafashe kubona impamba y’ubumenyi, bazabukoreshe basubiye mu muryango.”

Yanakomeje avuga ko iyo basoje igihano bakurikiranwa bitarangirira aho gusa, kuko baba bakeneye kubanza kumenyera ubuzima bushya baba batangiye, ndabasaba ko mwakwiga umwuga mushyizeho umwete ari nabyo bizabafasha kwirinda kuzongera kugwa mu byaha mwaguyemo kuko muzaba mufite ibyo gukora, ndetse anabasaba kujya banatanga ibitekerezo aho bibaye ngombwa hakagira ibyongerwamo cyangwa se bigahinduka kuko n’ibitekerezo byabo biba ari ingenzi kandi ko nibasoza ibihano bakwiye kuzagendera kure icyaha bagaragaza imyitwarire myiza mu muryango Nyarwanda bagaragaza ko bagororotse.

DCGP Rose MuhisoniKomiseri Mukuru wungirijewa RCS, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru yashimiye yashimiye CARITAS, ku nkunga batanze bakubakira abana inzu izabafasha kwiga umwuga.

Yagize ati” Ndashimira CARITAS Diyosezi ya Byumba ku nkunga y’iyi nzu izigirwamo umwuga wo gusudira, ni ibintu by’agaciro cyane kuri aba bana, bijyanye kandi n’ubutumwa mwagiye mutambutsa mu bihangano bitandukanye biragaragara ko muhabwa uburere,  kandi ndashimira Leta y’u Rwanda ko yemeye gushyiraho amashuri abana bakoze ibyaha bakabashya kwiga ntibabatererane kuko nubwo bakoze ibyaha baba bagomba kugororoka kuko aribo maboko y’igihugu ndabasaba kurangwa n’imyitwarire myiza  kuko arimwe maboko y’igihugu mu gihe kizaza.”

Yakomeje ababwira ko igihe bazaba basoje ibihano basubiye mu miryango bazagaragaza itandukaniro mubo basanze ndetse ababwira ko aribo bayobozi b’ejo hazaza yongera kubibutsa ko kugira ngo bigerweho bisaba kurangwa n’imyitwarire myiza mubyo ukora byose kandi na Leta y’u Rwanda izababa hafi ni nayo mpamvu baba baje kubereka ko babari inyuma muri byose kuko ari abana b’Igihugu kandi bizeye ko mu gihe kiri imbere bazavamo abayobozi beza cyane babereye igihugu.

Gereza y’abana ya Nyagatare yakira abana bataruzuza imyaka y’ubukure, bakagororwa cyane bishwa imyuga itandukanye bitewe n’igihe baba bazamara bijyanye n’igihano cy’icyaha baba barakoze ndetse hakaba n’amashuri asanzwe aho umwana yiga akazakora ikizamini cya leta.

Mukeshimana leatitia umwana w’umukobwa wiga umwuga w’ubusuderi yashimye CARITAS ku nzu yabubakiye izbafasha kunoza umwuga.
Iyi nyubako izigirwamo umwuga wubusuderi, yubatswe ku nkunga ya OXFAM binyuze muri CARITAS Diyosezi ya Byumba ifite agaciro ka miliyoni 57 n’imisago.
Mu makinamico abana bakinnye muri uyu muhango bagaragaje ko imyitwarire y’ababyeyi bamwe na bamwe ituma abana bagwa mu byaha.

Munsenyeri Musengimana Papias arikumwe na Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCGP Rose Muhisoni batemberezwa inzu yubakiwe abana ba gereza ya Nyagatare.

Batamuriza Judith ushinzwe uburezi mu karere ka Nyagatare akaba yari ahagariye umuyobozi w’akarere yavuze ko mu minsi iri imbere bataganya kuzana site y’ibizamini bya leta bakazajya bakorera hano aho kujya gukorera hanze.
Munsenyeri wa Diyosezi ya Byumba Musengamana Papias yavuze ko mu nshingano kiriziya ifite ari ukwigisha urukundo.
DCGP Rose Muhisoni yasabye abana ba gereza ya Nyagatare kurangwa n’imyitwarire myiza kuko aribo Rwanda rw’ejo.
Komiseri mukuru wungirije wa RCS na Munsenyeri wa Diyosezi ya Byumba mu guhererekanya inzu yubakiwe abana .
Munsenyeri Papias Musengamana na DCGP Rose Muhisoni bakora ihererekanyabubasha inzu ihabwa RCS kugirango itangire gukoreshwa icyo yagenewe.
Abana ba gereza ya Nyagatare bari babukereye mu muhango wo gutaha inyubako bubakiwe.

Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCGP Rose Muhisoni arikumwe na Musengamana Papias munsenyeri wa Diyosezi Gatorika ya Byumba mu muhango wo gutaha inyubako.

Ni umuhango wagaragayemo inzego zitandukanye mu rwego rwo gushyigikira abana bagororerwa kuri iyi gereza y’abana.
Barimbye indirimbo zuje ubutumwa bugaragaza ko iyo bageze muri gereza bitabwaho bagahabwa inyigisho ziabafasha guhinduka.
Abitabiriye uyu muhango bafashe ifoto y’urwibutso barikumwe n’abana ba gereza ya Nyagatare.
No selected post
Contact Form