Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mu kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika abana ba gereza y’abana ya Nyagatare bibukijwe ko aribo maboko y’igihugu mu minsi imbere

Buri mwaka taliki ya 16 Kamena ku isi yose hizihizwa umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika, aho muri RCS wizihirijwe kuri gereza y’abana ya Nyagatare ufite insanganyamatsiko igira iti”turengere umwana,twubake ejo heza.”

Share this Post

Rugwabiza Jules umwana wasoje igihano yari yarakatiwe cyo gufata ku ngufu, yatanze ubuhamya ku mahirwe yagize ageze muri gereza.

Yagize ati” naje gufungwa ndi mwaka wa 5 w’amashuri abanza ngeze muri gereza ndakomeza nsoza amashuri abanza ndatsinda, mpabwa Mbabazi na nyakubahwa perezida wa Repubulika nkaba ngeze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ndasaba bagenzi banjye kwiga bashyizeho umwete kuko nyuma yo kuva muri ubu buzima uba umunyarwanda nk’abandi.”

Umuyobozi w’umuryango ushinzwe kugarura amahoro muri Afurika y’iburasirazuba Interpeace, kayitare Frank yabwiye abana bari muri gereza ya Nyagatare ko mu byo bashinzwe harimo no kurengera uburunganzira bwabo.

Yagize ati “nubwo muri muri gereza ntabwo bikuyeho uburenganzira bwanyu, mubyo duharanira harimo uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuko utashakira umuntu amahoro atabanje kumuha uburenganzira bwe niyo mpamvu mugomba kwitabwaho kandi turabizeza kubaba hafi ari nayo mpamvu turi hano.”

Mukansoro Odette umuyobozi w’umuryango Foundation DIDE, nawe yavuze ko uburenganzira bw’umwana ari ngombwa uko byaba bimeze kose.

Yagize ati” nubwo kugira ngo uyu munsi ubeho byaturutse ku bana bavukijwe ubuzima n’abashinzwe kubarinda muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1975, uburenganzira bw’umwana ahantu hose bugomba kubahirizwa tukanasaba ababyeyi kugerageza bakajya bakurikirana abana babo bakabasura bakameya uko babayeho.”

Padiri Nzabonimpa Augustin uhagarariye CARTAS Diyosezi ya Byumba ifasha abo abana mu buryo butandukanye nawe yabijeje ubufasha.

Yagize ati”turi kubaka ikigo cy’imyuga abasoje ibihano bigiye umwuga muri gereza y’abana ya Nyagatare bazajya babanza kwimenyererezamo mbere yo kujya mu buzima busanzwe, turizera ko bizabafasha mu gukuza ubumenyi, kuko icyo gihe bazaba bakurikiranwa ndetse bibaye na ngombwa bagashakirwa imirimo.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Murekatete Juliet  yasabye abayeyi bafite abana muri gereza kujya babasura kuko bibongerera icyizere.

Yagize ati“iyo umubyeyi asuye umwana bimuha icyizere ko umuryango ukimwitayeho, bigatuma yumva atekanye no kumugorora bikoroha kuko aba yumva ashigikiwe, ndasaba abayeyi bafite abana muri gereza kujya bafata umwanya bakabasura  kuko nabyo biri mu nshingano zabo kwita ku mwana.”

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya nawe yakebuye ababyeyi batita ku bana babo.

Yagize ati”hari imiryango isa naho itererana umwana iyo yagonganye n’amategeko ntiyongere gukurikirana ubuzima bw’umwana aho ari kugororerwa, mubyukuri ibi ntibikwiriye kuko umwana aba akeneye gusurwa kuko bury iyo umuryango umusuye  abona ko ukimwitayeho.”

ACP Alex Kimenyi Bahizi, wari uhagaraririye komiseri mukuru wa RCS, nawe yavuze ko abana ari ishema ry’igihugu kuko aribo Rwanda rw’ejo.

Yagize ati”kurengera umwana ni ibintu bigomba kuza imbere mu byo dukora byose, muri Afurika y’Epfo habayeho kwica abana bishwe n’ababarinda, kuva icyo gihe nibwo hatangijwe gahunda yo kurengera uburenganzira bw’umwana, umwana uri muri gereza agomba kwitabwaho uko bikwiriye agahabwa ibishoboka mu burenganzira agombwa, cyane hitabwa ku burezi nkaho kuri ubu kuri gereza zirimo abana bato bakibana na ba nyina hari amarerero afasha abana gukura mu bwonko, hano kuri gereza y’abana ya Nyagatare ho biga nkuko mu mashuri asanzwe biga, dufite amashuli abanza tukagira n’icyiciro rusange kandi abana bacu bose iyo bakoze ibizamini bya leta batsinda ku rwego rushimishije kuko bose baza mu byiciro bibiri bya mbere ntawe uraza mu cya gatatu urumva ko ari intambwe nziza.”

Yakomeje avuga ko abana bagomba kumva ko mu minsi iri imbere aribo bazaba ari mu bakomeye muri iki gihugu abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza, kuko aribyo bituma ugera ku ntego zawe kandi abasaba kwiga bashizeho umwete.

Nubwo umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika wizihirijwe kuri gereza y’bana ya Nyagatare, no ku zindi gereza zirimo abana babana na ba nyina naho uwo munsi wizihijwe.

Abana bogororerwa muri gereza y’abana ya Nyagatare bishimiye uko inzego zitandukanye zaje kwifatanya nabo mu kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika.
Umwe mu bana bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nyuma yo gutsinda yatanze ubuhamya.
Inzego zitandukanye zitabiriye umunsi w’umwana w’umunyafurika wabereye kuri gereza y’abana ya Nyagatare ku rwego rwa RCS.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe yari ahari.
ACP Alex Kimenyi Bahizi ushinzwe Diviziyo yo kugorora muri RCS niwe wari umushyitsi mukuru kuko yaje ahagarariye komiseri mukuru wa RCS.
Abana n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye umunsi w’umwana w’umunyafurika bafashe ifoto y’urwibutso.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form