Nkuko Nyakubahwa Alfred Gasana, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu yabigarutseho mu kiganiro aheruka gukorana n’ikinyamakuru IGIHE mu cyumweru gishize, yavuze ko gahunda ya leta atari ugufunga ahubwo ari ukugorora bategura uwakoze icyaha kuzasubira mu buzima busanzwe yarahindutse.
Mu mushinga uri gutegurwa wo guhindurira izina Urwego rw’Igihigu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, kikaba Ikigo cy’Igihugu cy’Igorora, bijyanye na gahunda ya Leta yo kugorora abahamijwe ibyaha n’inkiko aho kubafunga gusa kuko gufunga aho yatanze urugero ko ushobora gufunga umuntu wibye inkoko akazasohoka yarabaye umwicanyi ruharwa, niyo mpamvu hari gutekerezwa uko uwahamijwe ibyaha n’inkiko bikaba ngombwa ko ajya gukora igihano cy’icyaha yakoze muri gereza yazajya afashwa akahava hari impinduka agaragaza mu gihe asoje ibihano.
Mu buryo bwo kugorora buzajya bukoreshwa, harimo kwigisha imfungwa n’abagororwa amasomo yiganjemo imyuga n’ubumenyingiro byafasha usoje igihano kwihangira umurimo no kwiteza imbere, ufite umuryango nawe akawuteza imbere hagamijwe gukumira insubiracyaha, kuko iyo abantu benshi basozaga ibihano ugasanga bagarutse muri gereza vuba bitewe n’uko yasanze iterembere ryamusize agahita yishora mu byaha bitandukanye byatumaga yisanga yagarutse gufungwa.
Kugeza ubu kuri za gereza zitandukanye hamaze kubakwa amashuri n’ibikorwa remezo bitandukanye, byigirwamo imyuga itandukanye byanatangiye gukoreshwa, aho bamwe mu batangiranye nabyo banasoje bahabwa impamyabushobozi zitangwa na WDA ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro ndetse abasoje ibihano bagasubira mu buzima busanzwe ni abatangabuhamya bavuga ko byabagiriye akamaro.
Ni umushinga uri munyigo ndetse mu minsi ishize hari inkuru zatambutse zivuga ko hagiye kuzashyirwaho kaminuza muri gereza abari muri gereza bakajya bakomerezamo amashuri nk’abandi Banyarwanda bose.
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/05/csm_Certificate2_5cde342feb-1.jpg)
Aba ni bamwe mu bari basoje kwiga imyuga n’ubumenyingiro bahawe impamyabushobozi(certificat)
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/05/csm_Certificate3_3cbfb3ba43-1.jpg)
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku basoje amasomo witabirwa n’inzego zitandukanye.