URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Imfungwa n’Abagororwa barishimira ubwisanzure bw’amadini n’amatorero muri za Gereza

Imfungwa n’abagororwa ba Gereza ya Nyanza na Muhanga bavuga ko ibijyanye n’imyemerere kuri gereza byubahirizwa ndetse amadini n’amatorero bigahabwa ubwisanzure busesuye.

Share this Post

Imfungwa n’abagororwa ba Gereza ya Nyanza na Muhanga bavuga ko ibijyanye n’imyemerere kuri gereza byubahirizwa ndetse amadini n’amatorero bigahabwa ubwisanzure busesuye.

Nkuko bakomeza babisobanura buri dini muri gereza rihabwa umwanya waryo buriwese agasengera mu idini rye bijyanye n’imyemerere ye, ntamuntu bahatira kujya gusengera mu idini adashaka kuko ubishaka asengera mu idini yifuza kuko bijyanye no kwemera kwe.

Dusabumuremyi Julien umuyobozi w’idini gatorika kuri gereza ya Muhanga aravuga ko itiyumvishaga ko muri gereza basenga ko akinjira yatunguwe n’ubwisanzure bw’amadini n’amatorero yahasanze.

Aragira ati:”siniyumvishaga ko muri gereza basenga, nkigera muri gereza natunguwe no kubona muri gereza hari ubwisanzure bw’amadini n’amatorero ndetse buri wese asengera mu idini rye  bijyanye n’imyemerere ye, urugero ni idini gatorika mpagarariye kuko imiryango remezo ikora uko bikwiriye.”

Kampayana Ibrahim, umugororwa wa Gereza ya Muhanga uhagarariye idini rya Islam aravuga ko amadini n’amatorero bifite ubwisanzure muri gereza.

Aragira ati:” amadini n’amatorero muri gereza bihabwa umwanya uhagije wo gusenga buri wese agasengera mu idini rye kuko hari ubwisanzure bw’amadini ntawe ubuzwa uburenganzira bwe bwo gusengera mu idini rye  cyangwa yifuza, kuko dufite gahunda tuba twarihaye tugahana umwanya aho dusengera buri dini rikagira umwanya waryo.”

Sibomana Venant umugororwa kuri gereza ya Nyanza uhagarariye idini ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi nawe aravuga ko imyemerere kuri gereza ihabwa ubwisanzure busesuye.

Aragira ati:” buri wese yemerewe gusengera mu idini yasengeragamo mbere yuko aza gufungwa, ntamuntu ubuzwa uburenganzira bwe bwo kusengera mu idini rye kuko muri gereza amadini yose yemewe na Leta akora ahana umwanya, kandi nanone iyo ubishatse uhindura idini ukajya muryo wiyumvamo.”

Umuyobozi wa gereza ya Muhanga SSP Jean Pierre Olivier Bazambanza, arasobanura uko ubwisanzure bw’amadini n’amatorero byubahirizwa muri za Gereza.

Aragira ati:” abagororwa n’imfungwa bafite uburenganzira ku iyobokamana mu gihe bitabangamiye umutekano n’ubundi buzima bw’abari muri gereza, nkuko biri mu mahame n’amategeko bishiraho urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa mu ngingo ya 38, kandi izo nyigisho z’iyobokamana zigomba kuba zifite umurongo wo kugorora, ubwisanzure ku madini n’amatorero burahari kandi busesuye kuko buri dini rigira igihe cyaryo cyo gusenga bijyanye nuko bo ubwabo babyumvikanyeho kuko dufite ahantu hamwe bose basangira bikaba bibasaba kuhasimburana.”

Arakomeza avuga ko umusaruro w’amadini wigaragaza kuko hari benshi bagiye bakizwa nyuma yo gucengerwa n’inyigisho z’amadini, cyane ibi bigaragarira mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ku bakoze ibyaha bya Jenoside bemera ibyaha bakoze bakanasaba imbabazi abo biciye ndetse bamwe bakanagaragaza bimwe mu bimenyetso bari baranze kugaragaza mbere batarakira agakiza.”

Imabwiriza mpuzamahanga aravuko Imfungwa n’umugororwa bafite uburenganzira ku gusenga ndetse n’ibindi bijyanye no kwemera kwe, ibi bifasha abari muri gereza kuko hari benshi bahindurwa n’inyigisho z’amadini bakazasoza ibihano barabaye bazima.

   Mu rusengero barahimbaza cyane ndetse bagira n’ibikoresho by’umuziki bihagije.

Nta muntu bahatira gusengera mu idini adashaka

Babona za bibiliya bahabwa n’amatorero ndetse n’amadini atandukanye

Bagira abayobozi ndetse n’abavugabutumwa babigisha iyigisho zitandukanye

No selected post
Contact Form