URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Hamaze guterwa intambwe ishimishije mu micungire y’amadosiye y’Abagororwa- Minisitiri Fazil

Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Bwana Mussa Fazili Harerimana mu nama yagiranye n’Abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) barimo Komiseri Mukuru, CGP Paul Rwarakabije, Komiseri Mukuru Wungirije, DCGP Mary Gahonzire, Abakomiseri n’Abayobozi b’Abamashami muri RCS, Abayobozi ba za Gereza zose n’Abahuzabikorwa ba RCS mu Turere.

Share this Post

Iyo nama yabereye ku Cyicaro gikuru cya RCS ejo ku wa kabiri tariki ya 10/09/2013, yitabiriwe kandi n’Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, Ambasaderi Valens Munyabagisha na bamwe mu bayobozi b’Amashami muri iyo Minisiteri.

Muri iyo nama Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yagararijwe n’Ubuyobozi bwa RCS ko amadosiye y’abantu bafunzwe acunzwe ku buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga hifashishijwe uburyo bwitwa “Prison Watch”. Akaba ari uburyo bwo kubika amakuru yose akenewe ku muntu ufunzwe arimo umwirondoro we, ifoto ye, itariki yafungiweho, ibyaha aregwa, igihano yakatiwe n’andi makuru y’ingenzi akenewe kuri uwo muntu. Ubwo buryo kandi bufasha cyane abakozi bashinzwe gucunga ayo madosiye kumenya igihe umuntu ufunzwe agomba kurangizaho igihano cye kuko  iyo hasigaye iminsi itatu ngo arangize igihano yakatiwe “Prison Watch” itangira kubyerekana. Ibyo bigatuma nta muntu ufunzwe ukirenza n’umunsi n’umwe ku gihano yakatiwe.

Nk’uko Ubuyobozi bwa RCS bwakomeje bubigaragaza, amadosiye y’abantu bafunzwe agera kuri 97% amaze kwinjizwa muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga naho angana na 3% asigaye akaba na yo agomba kuba yinjijwe muri ubwo buryo bitarenze uku kwezi kwa Nzeri 2013.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu akaba yarashimimye Ubuyobozi bwa RCS kubera iyo ntambwe imaze guterwa mu gucunga amadosiye y’Imfungwa n’Abagororwa mu gihe gito gishize urwo Rwego rugiyeho.

Minisitiri Fazili akaba yarasabye abayobozi ba za Gereza gushyira ingufu mu gukora ubuvugizi ku madosiye y’abagororwa yaba atuzuye kugira ngo ku bufatanye n’izindi nzego ibyaba biyaburamo bishakishwe yuzuzwe.

Muri iyo nama, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yanagarutse kuri disipuline igomba kuranga abacungagereza. Kuri iyo ngingo, Minisitiri Fazili yavuze ko disipuline ari ingenzi mu kazi, bityo asaba abacungagereza kuranga na disipulini mu kazi bakora ndetse no kubahana hagati yabo, ibyo ubiteshutseho akabihanirwa.

Ku bijyanye n’amapeti y’abacungagereza, Minisitiri Fazili yavuze ko igikorwa cyo gutanga amapeti y’abacungagareza bato kigeze ku musozo kandi cyagenze neza. Ku bijyanye n’abacungagereza bakuru, yavuze ko amadosiye yabo yashyikirije inzego zibishinzwe kandi ko na byo bizagenda neza.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imicungire y’umutekano wa za Gereza, Minisitiri Fazili yasabye abari bateraniye mu nama kurushaho kujya bahanahana amakuru, bigakorwa ku buryo bwihuse kandi bigakorwa bidasimbutse inzego.

No selected post
Contact Form