Abacungagereza barindwi baturutse mu Rwanda mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bahuriye mu mutwe wa Minusca bahawe imidari y’ishimwe.


Iyi midari yatanzwe hari intumwa yungirije ihagarariye Umunyabanga Mukuru wa Loni, Minisitiri w’Umutekano wa Centre Africa, abahagarariye ibihugu by’abahawe imidari, umukuru w’umutwe wa Minusca Gen Kaita n ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.