Mu rwego rwo kongerera ubushobozi abacungagereza, abarimu bigisha mu ishuri rya RCS ritegura abacungagereza b’umwuga bahawe amahugurwa y’iminsi 10 n’impuguke ziturutse mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo Kugorora ryitwa International Corrections and Prison Associations (ICPA) . Aya mahugurwa yibanze ku kwigishwa uburyo bwo gutegura integanyanyigisho yabereye ku kicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS.


Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Komiseri Mukuru wa RCS CGP George Rwigamba yashimye abakozi ba ICPA bageneye amahugurwa abakozi ba RCS kuko azatuma u Rwanda rugira abacungagereza bafite ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga. CGP George Rwigamba yasabye kandi abacungareza bigisha mu ishuri rya RCS ritoza abacungagereza gushyira mu bikorwa vuba ibyo bigishijwe.
Abakozi ba ICPA batanze amahugurwa basobanuye ko aya mahugurwa bageneye abacungagereza bo mu Rwanda azatuma bakora nk’abanyamwuga kandi ntibizongere kuba ngombwa ko abacungagereza bagomba kujya kwiga mu mashuri yigisha abacungagereza yo hanze y’u Rwanda.
Aya mahugurwa ku nteganyanyigisho z’igishwa abiga mu mashuri y’abacungagereza yari yatangiye tariki 18 Kamena 2016 asozwa tariki ya 28 Kamena 2016