Rusizi kuwa 17 Ugushyingo 2021
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Komiseri Mukuru wa RCS yagiriye kuri gereza ya Rusizi, kuva kuwa 16 kugeza kuwa 17 Ugushyingo 2021, rwari rugamije kureba ahateganyijwe kuzimurirwa iyo gereza kuko yubatswe ku mupaka w’igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no gusura Abacungagereza n’abandi bakozi bakorera kuri iyo gereza.
Ku munsi wa mbere w’urwo ruzinduko, Komiseri Mukuru wa RCS yasuye ubutaka buzubakwamo gereza buherereye mu Karere ka Nyamasheke, kuko aho yubatse biteganyijwe ko igomba kuhimurwa bitewe n’uko yegereye umupaka cyane, ku mpamvu z’umutekano w’abayigororerwamo, nk’uko Leta y’u Rwanda yabyifuje. ndetse anasura na bimwe mu bikorwa nyongeramusaruro byiyo gereza.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, CGP Juvenal Marizamunda, yaganirirye n’abakozi b’iyo gereza muri rusange, aho yababwiye ku bijyanye n’umushinga wo kwimura gereza ikava mu karere ka Rusizi ikimurirwa mu karere ka Nyamasheke, aho bahawe ubutaka bwo kubakamo iyo gereza.
Mu mpanuro yahaye abacungagereza bo kuri gereza ya Rusizi, yabibukije inshingano zabo zo kurinda ndetse no kugorora abahamwe n’ibyaha bahacumbikiwe.
Yagize ati:”mujye mwibuka ko inshingano zanyu ari ukugorora, mu by’ukuri, iyo ufashije umuntu akazasoza ibihano yahawe yaragororotse ubona hari impinduka , nawe biragushimisha ni yo mpamvu dukwiye kwigisha kurusha guhana kuko na leta yifuza kugira abaturage bajijutse.”
Ikindi kandi yabasabye gukunda akazi bakagira ubufatanye mu kazi bagakora kinyamwuga, ababwira ko hari amahirwe menshi abategereje ku bakakora neza ,anabashishikariza kugira imyitwarire myiza kuko ari ryo zingiro ry’ibintu byose.
Uru ruzinduko yari yagiriye kuri gereza ya Rusizi, rwari urwa mbere ahagiriye kuva yagirwa umuyobozi Mukuru wa RCS, kuwa 14, Mata 2021, ubwo yahabwaga ishingano na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda zo kuyobora urwo rwego.