Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komiseri w’Amagereza muri Seychelles, yanejejwe n’uburyo abagororerwa mu Igororero ry’abagore rya Ngoma batabwaho

Mu ruzinduko CP Janet Georges, Komiseri w'Amagereza muri Seychelles yagiriye ku Igororero ry'abagore rya Ngoma, yanejejwe n’uburyo bagore bahagororerwa bitabwaho, bakigishwa imyuga itandukanye izabafasha kwiteza imbere basubiye mu buzima busanzwe abasaba kwiga babikunze.

Share this Post

Muri urwo ruzinduko yaherekejwemo na Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, DCG Rose Muhisoni, yasobanuriwe uburyo abagore bagororwamo bigishwa imyuga itandukanye izabafasha kwibeshaho no kwiteza imbere basubiye mu buzima busanzwe, aho yaretswe imwe muri iyo myuga harimo ubwubatsi, ubudozi, ubugeni bw’ibikoresho bitandukanye bikenerwa n’abantu benshi, basura abiga gusoma no kwandika bakuze baba bataragize amahirwe yo kwiga bari hanze abasaba gushyiramo ingufu kuko bizabagirira akamaro.

Yasuye Irerero ry’abana babana n’ababyeyi babo mu Igororero batarageza imyaka itatu, basobanurirwa uburyo abo bana bakurikiranwa bakitabwaho nk’abandi bana bari hanze y’Igororero, bahabwa uburere n’inyigisho ziri ku rwego rwabo, yishimira uko abana baba banezerewe muri iryo gororero kuko ibigenerwa abana bari mu Irerero byose babibona, aho yatemberejwe igikoni gitunganirizwamo amafuguro yabo, areba aho baruhukira, ibikinisho by’abana n’aho barira, agaburira n’abo bana amatwi.

Mu Ijambo rya Komiseri w’amagereza muri Seychelles CP Janet Georges, yasabye abagore bo mu Igororero rya Ngoma gushyira ingufu mu myuga biga kuko ari amahirwe bagize.

Yagize ati ” Ndabasaba kubyaza umusaruro amahirwe mwagize yo kwiga muri mu Igororero, kuba warakoze icyaha ugafungwa ukabona amahirwe yo kwiga aho gukora ibihano ni umwihariko ku Rwanda ndabasaba gushyirmo igufu kuko ibyo muzigira hano bizabagirira umumaro mukiteza imbere ndetse mugateza imbere Igihugu n’imiryango yanyu.”

Uruzinduko rwa Komiseri w’Amagereza muri Seychelles rugambiriye imikoranire aho mu mwaka washize basuye u Rwanda bakanezezwa nuko serivise zo kugorora zikorwa bategura uwakoze icyaha kuzasoza ibihano hari icyo yakwimarira kubera ubumenyi yahawe ari kugororwa.

CP Janet Georges, Komiseri w’amagereza muri Seychelles, yagaburiye abana biga mu Irerero ry’Igororero rya Ngoma amata.
Yatemberejwe ibice bitandukanye harimo n’ahigirwa imyiga n’ubumenyingiro anezezwa n’uburyo mu Rwanda bagorora.
CP Janet, aganira n’umwana urererwa mu Irerero ry’abana rya Ngoma ubona ko byamunejeje.
CP Janet n’itsinda barikumwe bari baherekejwe na Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCG Rose Muhisoni.
Bishimiye imbyinonyarwanda bacinya akadiho n’abagororwa bagororerwa mu Igororero rya Ngoma.
Beretswe ibikoresho bitandukanye birimo iby’ubugeni n’ubukorikori bikenerwa n’abantu benshi.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form