Mu rwego rw’imikoranire mu gusangira ubumenyi butandukanye mu masomo runaka, Igihugu kimwe gishobora kohereza bamwe mu baturage bakajya kwiyungura ubumenyi basoza amasomo bakagaruka iwabo, akaba aribwo buryo ba Ofisiye batanu boherejwe muri Zimbabwe gukurikirana amasomo ajyanye na serivisi z’Igorora dore ko atari ubwambere kuko hari abandi batanu bayasoje umwaka washize.
Ni amahugurwa ari kubera mu kigo gitangirwamo amasomo ajyanye no kugorora, chikurubi giherereye mu mujyi wa zimbabwe I Harare, ayo masomo akaba azamara igihe cy’umwaka, akazahabwa ba Ofisiye bakuru ba Zimbabwe 39 na 05 boherejwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, bakaziga amasomo arimo gusubiza mubuzima busanzwe abasoje ibihano, kwiga imishinga ituma amagororero abasha kwibeshaho.
Uburyo abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bajya muri Zimbabwe, gukurikirana amasomo ni amasezerano yabaye hagati y’ibihugu byombi yo gusangira ubumenyi aho bamwe bashobora kwigira ku bandi ibyo bafite bakabisangira.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/zpcs-2-ok-1024x577.jpg)
Amasomo azamara umwaka yitabiriwe na ba Ofisiye batanu ba RCS, yatangijwe ku mugaragaro uyumunsi.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/zpcs-3-ok-1024x577.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/zpcs-4-ok-1024x577.jpg)