Abana 16 bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, uyu munsi bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, nk’uko mu gihugu hose kuri site zatoranyijwe ko hazakorerwa ibyo bizamini byagenze.
Igororero ry’abana rya Nyagatare ni Igororero ryihariye rigororerwamo abana baba barakoze ibyaha ariko bataruzuza imyaka y’ubukure iteganywa n’amategeko; bikaba ngombwa ko baza kuhasoreza ibihano bakatiwe n’inkiko kuko imyaka yabo iba itabemerera kugororerwa hamwe n’abandi baba mu magororero y’abakuze. Bitewe n’uko baba bagikeneye kwitabwaho cyane, umwana uhageze yitabwaho by’umwihariko akiga amashuri hakurikijwe ikiciro buri wese yari agezeho kuko yateganyijwe mu byiciro bitandukanye aribyo abanza, ayisumbuye mu cyiciro rusange n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.
Bimaze kumenyerwa rero ko buri mwaka abana baba barakurikiranye amasomo mu byiciro byavuzwe haruguru, bakora ibizamini bya Leta nk’abandi bana bize mu bindi bigo kuko bose baba bahuje ingengabihe mu masomo bahabwa. Ibizamini bakora bikaba ari bimwe n’iby’abandi bigeye hanze y’igororero kandi bakorana na bagenzi babo nk’uko uyu munsi byagenze kuri site ya GS Nyagatare aho abana 16 bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare bakoranye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’abandi bana.
Mu bihe byashize abakoraga ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange bagatsinda bari bukomeze amasomo mu mashuri yisumbuye mu cyiciro cya Kabiri, iyo ibihano byabo byabaga bitararangira hari imbogamizi y’uko nta mashuri yari ahari yateganyijwe bakomerezamo. Muri icyo gihe abasoje amasomo 64 bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezizda wa Repubulika bajya gukomereza amasomo yabo mu mashuri yo hanze.
Mu gihe cya none ku Igororero ry’abana rya Nyagatare hiyongeraho andi mashuri ku buryo ubu hari abatangiye gukurikirana amasomo yo mu cyiciro cya Kabiri bageze mu mwaka wa gatanu bazakora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye umwaka utaha.
Abarimo gukora ibizamini ni cumi na batanu (15) b’igitsinagabo n’umwe (01) w’igitsina gore bari mu Igororero rya Nyagatare hakiyongeraho n’undi umwe nawe w’igitsina gabo wigiye iwabo ubu ucumbikiwe ku Igororero rya Musanze kuko akiburana icyaha aregwa wakoze icyo kizamini.
