Nkuko bimaze kumenyerwa ko mumagororero yose hasigaye higishirizwa imyuga itandukanye izafasha abari mumagororero, basoje ibihano basubiye mu buzima busanzwe, abasoje bahabwa impamyabushobozi zigaragaza ko ibyo bize babizi, izo mpamyabushobozi zikaba zabafasha kuba babona akazi bakwiteza imbere bakanateza imbere imiryango yabo.
Mu Igororero ry’abagore rya Nyamagabe naho abagore bahagororerwa bagira amahirwe yo kwiga ibijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi, aho nabo abari bakurikiranye amasomo ajyanye no gukora ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere bugezweho, bizabafasha bageze mu buzima busanzwe bakaba babubyaza umusaruro bakora ubuhinzi n’ubworozi bujyanye n’igihe.
Abahawe impamyabushobozi ni 568 bo ku Igororero rya Rwamagana bari mu byiciro bine byari byarasoje bihererwa rimwe impamyabushobozi, hakaza abagore bo mu Igororero rya Nyamagabe nabo bagera kuri 40, basoje amahugurwa ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.

