Iri tsinda ryaje ku Igororero rya Nyamagabe rigizwe na komite Nyobozi y’ako karere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose yo mu karere ka Nyamagabe, aho bari muri gahunda yo kumenya imibereho y’abaturage babo bari mu Igororero abafite ibibazo mu miryango bigashakirwa ibisubizo ndetse bakarushaho no gusobanurirwa zimwe muri gahunda za Leta zigezweho kugirango nibasoza ibihano byabo batazasanga hari gahunda zabasize batigeze bamenya.
Mubyo baganirijweho harimo kubamenyesha ko nabo bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu, ko imyuga bigira mu Igororero bagomba kuyikurikirana neza, bazasoza ibihano byabo bakaba abambere mu kwishakamo ibisubizo no guhanga imirimo mishya mu duce bakomokamo, ari nayo mpamvu baba bafashe umwanya ngo baze baganire nabo mu rwego rwo kubereka ko nubwo bari mu Igororero bakiri abanyarwanda nk’abandi bose nabo baba batekerezwaho.
Mu bagororwa basuwe bahawe umwanya wo kubaza ibibazo mu matsinda agendeye ku mirenge baturukamo, abafite ibibazo biri ku rwego rw’akarere bakegera komite Nyobozi y’akarere bigahabwa umurongo, birangira biyemeje kuzajya babasura buri gihembwe.