Gahunda y’uyu munsi, kuwa 26 Nzeri 2023, barasura ishuri ritangirwamo amahugurwa rya Ntabazindana, aho ari buherekezwe na Komiseri Mukuru na Komiseri wungirije b’urwego rushinzwe Igorora muri Zimbabwe, mu rwego rwo kureba amasomo atandukanye ahatangirwa arimo amasomo y’ibanze y’abakozi bashinzwe kugorora, kwiga imbunda, amasomo y’abarimu bigisha abandi, Ubugenzuzi, akarasisi, Amasomo Yibanze ya Polisi Yimbere, amasomo yihariye yintwaro zitandukanye, uburyo imbunda zibikwamo, ndetse n’indi mishanga itandukanye, nk’umushinga w’ubworozi bw’inkoko, ubworozi b’ihene, ubuhinzi bw’imboga, ubuhinzi bwimbuto, n’uburyo amafaranga yinjira nuko asohoka.
Muri urwo ruzinduko yasuye igororero rimwe agamije kureba uko gahunda zo kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abakoze ibyaha, zikorwa muri icyo gihugu, zirimo kuva mu buhinzi, bajya mu kugorora kinyamwuga,kwigisha imyuga itandukanye bategura ugiye gusoza ibihano kuzataha yarahindutse.



