Ni igikorwa cyabaye kugicyamunsi cyo kuwa 06 Nzeri 2023, aho uwo muhango witabiriwe n’abayobozi b’umurenge wa Muhazi, abayobozi b’Igororero rya Rwamagana ndetse hanabanza kubaho umukino wahuje ikipe y’abakozi b’Igororero n’aya Muhazi, amakipe aza gusoza umukino bose banganya ibitego bibiri kuri bibiri, hakurikiraho umwanya wo gutera penariti umukino usozwa ikipe ya y’umurenge wa Muhazi itsinze iy’igororero penaliti 5 kuri 4, hakurikiraho guhemba amakipe yakinnye buri kipe ahabwa Umupira wogukina.
Umuyobozi w’Igororero rya Rwamagana SP Alain Gilbert Mbarushimana, mu ijambo rye yavuze ko ibikorwa byo gufasha bizakomeza murwego rwo guharanira iterambere ry’umurenge Igororero riherereyemo.
Yagize ati” ndagira ngo mbamenyeshe ko tutazahwema gutanga ubufasha bwacu nk’igororero aho bishoboka, tugomba kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage b’umurenge wa Muhazi Igororero riherereyemo.”
Hari gahunda zitandukanye zijyanye n’iterambere ry’abaturage zigirwamo uruhare n’amagororero aherereye muri ako gace, zirimo kuboroza, kubakira abatishoboye, umuganda rusange n’izindi nyinshi.