Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

79 bagororerwa mu Igororero rya Muhanga, babarizwa mu idini ya Angilikani babatijwe

Itorero Angilikani mu Rwanda kubufatanye n’umuryango Prison Fellowship, Kuwa 20 kanama 2023 ryabatije abayoboke baryo bagera kuri 79, bari bamaze iminsi bakurikirana inyigisho z’umubatizo muri iryo dini.

Share this Post

Umuhango wo kubatiza abayoboke b’itororero Angilikani mu Rwanda wabereye ku Igororero rya Muhanga witabiriwe n’abasengera muri iryo dini bagororerwa muri iryo Gororero nkuko bigenda kubakurikiranye inyigisho z’idini runaka bakazisoza bikaba ngombwa ko hagira imihango bakorerwa niko byagenze kubayoboke biri torero bakurikiranye inyigisho z’umubatizo bakaba bari bagejeje igihe cyo kubatizwa.

Bamwe mubabatijwe bishimiye intambwe bateye mu rugendo rw’agakiza bavuga ko badateze gusubira inyuma, kuko hari byinshi bungukiye muri uru rugendo kandi banavuga ko bazakomeza kuganiriza ibandi ibyiza byo gukiza kuko bitanga amahoro iyo waretse inzira mbi wagenderagamo akayoboka inziza.

Hakizimana  Fabrice yagize ati” nishimiye antambwe nateye mu rugendo rwo gukizwa, tumaze iminsi dukurikirana inyigisho z’umubatizo twigishwa n’abayobozi bacu, ariko muri icyo gihe tumaze ndababwiza ukuri ko hari byinshi nungukiyemo, ariko ikiruta ibindi nuko namenye ko gukizwa bitanga amahoro.”

Nsenguwera Jonathan  nawe yavuze ko urugendo rwo gukizwa ari inzira nziza yo kugendera mumucyo ukazinukwa ikibi.

Yagize ati” urugendo rwo gukizwa ni inzira nziza yo kugendera kure ikibi ahubwo ugashishikazwa no gukora ibyiza, kuko mu gihe maze niga inyigisho z’umubatizo zamfashije gusobanukirwa byinshi bitanga umunezero iyo umaze kumenya Imana ukagera ikirenge mucya Kristo.”

Ababatije abari basoje inyigisho ni pasiteri Ugirimbabazi Elie na pasiteri Runezerwa nelson bakorera umuryango Prison Fellowship murwego rwo kurushaho kuzamura imyemerere mumagororero.

Ni umuhango witabiriwe n’abayoboke b’idini rya Angilikani babarizwa mu Igororero rya Muhanga.

Nyuma y’umubatizo habayeho umwanya wo kubabwira ubutumwa bwiza.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form