URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

19 bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Nkuko mu Gihugu hose taliki 17 Nyakanga 2023, hatangiye ibizamini bya Leta ku bana basoza amashuri abanza, Abana 19 bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, nabo batangiranye n’abandi ibizamini nkuko bisanzwe bikorwa buri mwaka ku bana bari mu mwaka wa gatandatu usoza amashuri abanza.

Share this Post

Bimaze kumenyerwa ko burimwaka hari abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare, rifite umwihariko wo kwakira abana bataruzuza imyaka y’ubukure bakoze ibyaha bitandukanye bakahazanwa kuhasoreza ibihano, bakora ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye bijyanye n’imyaka baba bagezemo, aho muri uyu mwaka abagera kuri 19 bazakora ikizamini gisoza amashuri abanza abandi 5 bakazakora ikizamini gisoza icyiciro rusange mu mashuri yisumbuye, mu rwego rwo kubafasha kugororoka nkuko biri mu nshingano z’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora.

Abo bana uko ari 19 batangiye ikizamini bari gukorana n’abandi bana baturutse mubigo bitandukanye bari gukorera ikizamini kuri site ya GS Nyagatare, abakoze akaba ari abana b’abahungu 17 n’abakobwa 2.

Abana 19 ba Nyagatare batangiye ikizamini cya Leta  gisoza amashuri abanza.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form