URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakozi RCS, Abasirikare n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyumunsi taliki ya 07 Mata 2023, Abakozi b’Urwego b’Umwuga Abasirikare n’Abapolisi, bari muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, barikumwe n’izindi nzego zitandukanye muri icyo gihugu bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Share this Post

Ni umuhango witabiriwe n’abasaga 400, barimo n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani y’Epfo Rtd Lt col Rutabana Joseph, Umuyobozi w’uyu mujyi ndetse n’izindi nzego zitandukanye muri iki gihugu, murwego rwo guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho umunyarwanda wese aho ari hose ku isi asabwa guha agaciro umuhango wo kwibuka.

Abanyarwanda bose bamaze kumenyera ko taliki 07 Mata buri mwaka ari umuhango wo gutangiza igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango witabiriwe n’inzego z’umutekano ziri mubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani y’Epfo yitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form