URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakozi b’urwego b’umwuga b’Igororero rya Huye bafatanyije n’abaturage n’inzego z’umutekano bakora umuganda rusange

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 25.03.2023, Abakozi b'Umwuga b'Igororero rya Huye bifatanije n'abaturage ndetse n'izindi nzego z'umutekano mu muganda rusange ngaruka kwezi, umuganda wibanze ku gutema ibihuru biherereye iruhande rwa Kaminuza yu Rwanda ishami rya Huye byashobora kuba indiri y’abagizi ba nabi.

Share this Post

Ni ibihuru biri iruhande rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho byari bimaze gukura, ndetse bikaba byaba indiri yo kuba byakwihishamo abagizi ba nabi, bikagira ingaruka ku baturage kandi aribo bakabaye bikemurira ibibazo, umuganda witabiriwe n’inzego zitandukanye, harimo izibane, iz’umutekano nk’ingabo ndetse na Polisi bafatanya n’Abakozi b’Umwuga b’Urwego nkuko inzego z’umutekano arizo zigomba gufata iyambere mugushakira abaturage umutekano, hatemwe ibihuru byari byaramaze gukura mu rwego rwo gutunganya ahatameze neza.

Nkuko bimaze kumenyerwa ko umuganda rusange ari uburyo bumwe igihugu cyishatsemo ibisubizo, buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi buri munyarwanda wese ategetaswe kwitabiraicyo gikorwa hagakorwa ibikorwa bitandukanye nko gusana  imihanda, kubakira abatishoboye, bakubaka ibiraro byasenyutse ndetse n’ibindi biba bikeneye ingengo y’imari ndende, bigakorwa  ntamafaranga ashowemo ariko bigahabwa agaciro mu mafaranga, ni muri urwo rwego iki gikorwa cyakozwe kuko gihuza inzego zose haba abaturage n’inzego zitandukanye.

Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa butandukanye kubitabiriye umuganda burimo kubashishikariza buriwese gukora cyane akiteza imbere ndetse no gukunda igihugu birinda icyahungabanya umutekano wacyo.

Umuganda witabiriwe n’inzego zitandukanye nkuko mu gihugu hose bigenda.
Umuganda wokozwe kwari ugutema ibihuru biri iruhande rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Nyuma y’umuganda abawitabiriye baganirijwe kuri gahunda zo gukunda Igihugu.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form