URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

ADEPR Nyabagendwa yakoze igiterane ku Igororero rya Bugesera habatizwa abizera bashya 21

Mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa no kogeza ijambo ry’Imana, ADEPR Itorero rya Nyabangendwa, yakoze igiterane cy’ivugabutumwa giusiga abasaga 21 bagororerwa mu Igororero rya Bugesera gisiga babatijwe nk’abizera bashya b’iryo torero, ndetse hatangwa n’ibikoresho bitandukanye bizafasha abahagororerwa nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo kwizera kutagira Imirimo kuba gupfuye.

Share this Post

Ni igiterane cyari gifite intego igira iti “Turacyafite igihe cyo kwakira no gutanga imbabazi” nkuko umushyumba w’ururembo rwa Ngoma Reverand Pastor Kananga Emmanuel yabivuze.

Yagize ati ”Nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo nubabarira nawe uzababarirwa, turasabwa kugira imbabazi kugira ngo natwe tuzabashye kuzigirirwa, niko umuntu wese ufite kwizera yakabaye ameze kugirango abashye kubera itabaza abo babana bijyanye no kuberera imbuto kandi ibyo tubiba nibyo tuzasarura, nta mahoro y’umunyabyaha niko Ijambo ry’Imana ritubwira, mwihane muzinukwe icyaha kugira ngo muzabashye kubona ubwami bw’ijuru.

Nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo kwizera kutagira ibikorwa kuba gupfuye, abitabiriye igiterane batanze inkunga y’ibikoresho bitandukanye, bizifashishwa n’abantu bafunzwe bakoze ibyaha bitandukanye mu rwego rwo kubereka ko nubwo bakoze ibyaha bagikunzwe kandi n’Imana ikibakunda, ndetse bizezwa kujya bahabwa inyigisho zijyanye n’ivugabutumwa zibafasha gukura mu gakiza, nabo bakazafasha abandi kuko urugendo rwo gukizwa ari ugufatanya, aho hatanzwe, ibikoresho by’isuku, imyenda n’ibiribwa bigizwe  na 100kg by’ifu ya soya na 50kg by’indagara  byakusanyijwe n’Abakirisito bo muri Paruwase ya Nyabagendwa.

Kuba mu Magororero havugirwamo ijambo ry’Imana ni uburyo bwiza bwo kwita ku muntu wakoze icyaha bamutegura gusubira mu buzima busanzwe ndetse no kwicuza icyaha aba yarakoze bikazamufasha kugororoka.

Abitabiriye baboneyeho n’umwanya wo kumva ijambo ry’Imana.
Habatijwe abayoboke bashya 21 muri iki giterane n’ivugabutumwa.
nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye, hatanzwe ibiribwa ndetse n’imyenda bizajya byifashishwa.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form