URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Itorerero rya ADEPR  ryakoze ivugabutumwa ku Igororero rya Musanze rinabatiza bamwe mu bayoboke baryo bahagororerwa

Ku gicamunsi cy’ejo kuwa 23 Werurwe 2023, ku Igororero rya Musanze rigororerwamo abagabo n’abagore, habaye igikorwa cy’uvugabutumwa cyakozwe n’itorero ADEPR/Musanze paruwasi ya Ruhengeri ku bufatanye na ADEPR mu Rwanda, habaho n’umuhango wo kubatiza bamwe mu bayoboke b’iryo torero bagororerwa muri iryo gororero, hanatangwa bimwe mu bikoresho nkenerwa byifashishwa n’abari mu Igororero harimo imyenda n’ibikoresho by’isuku.

Share this Post

Muri iryo vugabutumwa mbemburamitima riba rikenewe ku muntu uri mu Igororero, nubwo aba yarakoze icyaha ryabatirijwemo Abantu bafunzwe n’Abagororwa bose hamwe 71, bigishwa kandi uburyo umukirisitu nyawe agomba kugira imyitwarire imutandukanya n’abandi mu migenzereze ye ya buri munsi mu mibanire ye n’abandi, aho agomba kurangwa no gusenga, kujya Inama, gukora ibikorwa by’urukundo, gufashanya n’abandi ikiruta ibindi byose akubaha abamuyobora kuko ubuyobozi buturuka ku Mana, uba utagetswe kubaha umuntu ukuyobora aho ava akagera.

Mu myemerere ubundi habaho ibikorwa bitandukanye bituma abayoboke biyumvamo ko abanyetorero bafite ubumuntu, aho bisabwa ko hagira ibikorwa by’urukundo bikorwa kugirango bagaragaze kugiraneza kw’Imana, ari nako ku Igororero rya Musanze Itorero rya ADEPR, ryatanze ibikoresho bitandukanye bizafasha Abantu bafunzwe n’Abagororwa bahagororerwa dore ko iryo gororero ririmo n’igice kigororerwamo abagore, hatangwa ibikoresho by’isuku, nk’amasabune, amavuta, ibikoresho byifashishwa n’abagore mu gihe cy’ukwezi, imyambaro y’abagabo, abagore ndetse n’imyenda y’abana babana n’ababyeyi babo batarageza igihe cyo gutandukanywa nabo hiyongeraho n’ibiribwa aho batanze amata, isukari, ifu ya sosoma n’ibisuguti.

Umuyobozi w’Igororero rya Musanze SP Innocent Ngirikiringo, yavuze ko ushize mu gaciro ibikoresho byatanzwe ku Bantu bafunzwe ku Igororero rya Musanze ibyatanzwe bifite agaciro gasaga miliyoni 8 ndetse ishimira iri torero ku musanzu waryo kuko ibikorwa nk’ibi biri mu rwego rwo kugorora.

Habaye umubatizo habatizwa abayoboke b’iryo torero 71.
Mu ivugabutumwa ryatanzwe ku bantu bafunzwe bigishijwe uburyo umukirisitu agomba gutandukana n’abandi mu myitwarire.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form