Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ku Igororero rya Gicumbi  habereye igiterane cya ADEPR bamwe mu bantu bufunzwe barabatizwa

ADEPR- Gicumbi kuri iki cyumweru taliki ya 12 Werurwe 2023, yakoreye igiterane ku Igororero rya Gicumbi inabatiza bamwe mu bayoboke bayo bahagororerwa, Nkuko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rufite inshingano zo kugorora abakoze ibyaha, mu kugorora harimo ibintu byinshi aho Abantu bafunzwe bahabwa uburenganzira bwo gusengera mu idini wihitiyemo, ni muri urwo rwego ADEPR Paruwasi ya Gicumbi, yasabye gukorerara igiterane mu Igororero rya Gicumbi bagamije no kwamamaza ubutumwa bwiza.

Share this Post

Ni igiterane cyitabiriwe n’Abantu bafunzwe 281 abashyitsi 90 baturutse   mu Rurembo rwa ADEPR Gicumbi hiyongeraho n’ubuyobozi bw’igororero rya Gicumbi,

aho cyatangijwe n’ isengesho, hakurikiraho igikorwa cyo kubatiza abizera bashya b’ADEPR bakurikiranye inyigisho z’abifuza kubatizwa bari mu Igororero, aho ababatijwe ari 86, umuhango wo kubatizwa usoje hakurikiraho ivugabutumwa mu nyigisho zatanzwe n’umushumba Nsengimana Laurien waje uturutse muri paruwasi ya Kagamba.

Mu ijambo ry’Imana Nsengimana Laurien umushumba wa Paruwasi ya Kagamba yasabye yigishije yasabye abari mu Igororero kubaha amategeko y’Imana n’ay’Igihugu kuko ubuyobozi buturuka ku mana.

Yagize ati” Mu ijambo ry’Imana tugiye kwiga turibusange mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa  igice cya 10 umurongo wa 34-35, rifite  umutwe ugira uti “ kubaha imana ahantu hose” ndababwira ko umuntu wese yaba umuntu ufunze cyangwa se udafunze mu gihe yubashye Imana iramwemera kandi umuntu wese asabwa gukiranuka muri byose mu buzima yaba arimo ubwaribwo bwose, mu kubaha Imana ntihabaho kwica amategeko yaba ay’Imana nay’Igihugu, kuko ubuyobozi buturuka ku Mana, ndatanga urugero rw’ abantu bubashye Imana, aribo Pawulo na Silasi ubwo bari mu nzu y’imbohe, kubera ubusabane bagira n’Imana yabanye nabo munzu y’imbohe igihe kiragera ibitangaza biraba inzugi zirafunguka ariko ntibasohoka bategereza ko amategeko azubahirizwa bagafungurwa ibyo ni ibitangaza Imana yagiye ikora kubera kuyubaha, namwe ndabasaba kubaha amategeko yose abagenga kuko kumvira biruta ibitambo.”

RUDASINGWA Jean Claude Umushyumba waje aturutse ku cyicaro Gikuru cya ADEPR I Kigali, unashinzwe gutegura ibikorwa by’ivugabutumwa mubigo Ngororamuco no Mumagororero nawe yatanze ubutumwa ku mubatizo.

Yagize ati ” ngiyo kubasobanurira umubatizo icyaricyo, mu gitabo dusanga muri Matayo 28:19, intego umwami Yesu yadusigiye yo kugeza ubutumwa bwiza ahantu hose no guhindura abantu abigishwa ba Yesu, Mariko 1:4-5 hagaragaza ko ugomba kubatizwa agomba kuba yarihannye ibyaha, yemera kubyatura kandi akiyemeza kubireka namwe rero ndabasaba ko mwareka ibyaha byanyu mugahinduka kuko ntakiza cy’icyaha kuko icyaha kiganisha kurupfu.”

Nyuma y’ inyigisho zo kwakira agakiza hari abandi bantu Bafunzwe 12 bihannye biyemeje no kuzakurikirana inyigisho z’ umubatizo, Bakiriwe n’Umushumba Irakiza Rweribamba Isaac wa Paruwase ya Gisasa aho Itorero ryo mu Igororero ribarizwa , nyuma ababatijwe bose bahawe impano ya Bibiliya Yera n’ igitabo cy’ indirimbo byo kubafasha mu nzira y’ agakiza, Bibiliya zigera kuri  88 n’ ibitabo by’ indirimbo 87 biratangwa Korari “TURIMURUGENDO” ibarizwa muri Paruwase ya Byumba mu itorero rya Rugunga nayo itanga ubutumwa mu ndirimbo.

ku Igororero rya Gicumbi ADEPR yahakoreye igiterane 86 bafunzwe barabatizwa.
Nyuma y’umubatizo abandi Bantu bafunzwe 12 bakozwe ku mutima n’inyigisho zahatangiwe barihana.
Korari TURIMURUGENDO yo muri ADEPR paruwasi ya Gicumbi itorero rya Bugunga nayo yatanze ubutumwa bwayo mu ndirimbo.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form