URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mu magororero yose hatangijwe inyigisho z’Igororamuco zigamije gutegura Abagororwa gusubira mu buzima busanzwe

Guhugura abari mu magororero ku bijyanye na gahunda z’igororamuco, ni uburyo bwiza bwo gutegura mumutwe abantu baba bari hafi gusoza ibihano ngo basubire mubuzima busanzwe, bikaba biri mu nteganyanyigisho yateguwe na RCS, mu rwego rwo gufasha abagiye gusoza ibihano bagasubira muri sosiyete nyarwanda.

Share this Post

Kugira ngo hatekerezwe ubu buryo byaturutse ku bibazo byagiye bigaragara, aho wasangaga uwakoze icyaha asoza ibihano yasubira mu sosiyete nyarwanda bikamugora kubana nabo asanze, ugasanga bimugizeho izindi ngaruka zirimo kwiheba, kwigunga, kwitakariza icyizere cy’ejo hazaza ndetse bamwe bikanatuma bongera no kugwa mu byaha bakisanga bongeye kugaruka mu Igororero nta gihe kinini bamaze basoje ibihano barasubiye mu buzima busanzwe.

Ni muri urwo rwego RCS, yateguye integanyanyigisho y’igororamuco, igamije gutegura usigaje igihe gito ngo asoze ibihano asubire mu buzima busanzwe, yigishwe  inyigisho zitandukanye zizamufasha kwisanga muri sosiyete azaba asanze yumva nta kintu gishya  agiye guhura nacyo kidasanzwe, aho abazajya bahabwa izo nyigisho bazigishwa kwihangira imirimo, kubana neza nabo basanze, kwigirira icyizere, kubahiriza gahunda za Leta, ubureremboneragihugu, ndetse no kwigishwa imyuga itandukanye izabagirira akamaro biteza imbere bakanateza imbere imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Gahunda ya Leta ni ukugorora uwakoze icyaha bitandukanye no mubihe byo hambere aho uwakoze icyaha yafungwaga agakora igihano cy’icyaha yakoze yasoza ibihano akarekurwa ntakumutegura bibayeho, aribyo byanatumaga habaho insubiracyaha nyinshi.

umuyobozi w’Igororero rya Huye, SP Innocent Ngirikiringo atangiza umahugurwa ajyanye n’Igororamuco ategura ababura igihe gito bagasoza ibihano.

Aha ni ku Igororero rya Rusizi igihe hatangizwaga amahugurwa ategura abasigaje igihe gito ngo basure mubuzima busanzwe.

Umuyobozi w’Igororero rya Ngoma SP Fatuma Mutesi atangiza amahugurwa y’Igororamuco.

No selected post
Contact Form