URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ku Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa hatanzwe ikiganiro ku munsi w’intwari

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 29 Mutarama 2016 ku kicaro cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa hatanzwe ikiganiro ku munsi ngarukamwaka w’Intwari wizihizwa kuya 01 Gashyantare. Ikiganiro kikaba cyatanzwe n’Umunyabanga Mukuru mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe Bwana Nkusi Déo.

Share this Post

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’AbagororwaCGP Paul RWARAKABIJE yatangiye aha ikaze umushyitsi mukuru ndetse anibutsa abitabiriye ikiganiro ko iki kiganiro ari ingirakamaro, anashima ko gitangiwe igihe mu gihe turi kwitegura kwizihiza umunsi mukuru w’intwari wizihizwa tariki ya 01 Gashyantare ngarukamwaka.

Umunyabanga Mukuru mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu,  Imidari n’Impeta by’ishimwe yatangiye ikiganiro yibutsa ko intego y’uyu mwaka ari: “Duharanire Ubutwari duharanira ejo hazaza” aboneraho asaba ko dukwiye guharanira ubutwari twubaka igihugu (ibikorwa remezo) ariko hubakwa n’ubuntu hashingiwe ku ndangagaciro ndetse na kirazira.

Yakomeje yibutsa bimwe mu biranga intwari harimo; Kugira umutima ukomeye kandi ukeye, gukunda igihugu, kwitanga, kugira ubushishozi, kugira ubwamamare mu butwari, kuba intangarugero, kuba umunyakuri, kugira ubupfura ndetse no kugira ubumuntu.  

Nyuma yo kwibutsa bimwe mu biranga intwari yanavuze kubishingirwaho hatoranywa intwari harimo; ubwitange buhebuje intwari yagize, akamaro intwari yagize, ndetse n’urugero intwari yatanze.umunyabanga mukuru mu rwego rw’Igihugu rushinzwe intwari z’igihugu,  imidari n’impeta by’ishimwe yashoje ageza ku bitabiriye ibiganiro ibyiciro by’intwari tuzirikana; aribyo: Imanzi , Imena, ndetse n’ Ingenzi anasaba ko natwe twazaharinira kuba intwari.

No selected post
Contact Form